Kimwe mu bikorwa bibi cyane byuzuye umwijima w’umwanda wa Shaitwan abantu dukora ni ukumva ko mu gihe duhuye n’ikibazo runaka, ibidukomereye runaka cyangwa mu gihe twumva dushaka urwego runaka cyangwa imitungo tujya kwishingikiriza ibiremwa bagenzi bacu aho kwishingikiriza Allah umugenga wa byose ngo abe ari we utugeza kuri ibyo dushaka.

Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu wa sallam) yaravuze ati:
يَقولُ اللّه ُ عَزَّوجلَّ : ما مِن مَخلوقٍ يَعتَصِمُ بمَخلوقٍ دُوني إلّا قَطَعتُ أبوابَ السَّماواتِ والأرضِ دُونَهُ ، فإن دَعاني لَم اُجِبْهُ ، وإن سَألَني لَم اُعطِهِ

Allah Nyirubuhambare bwose yaravuze ati: “Nta kiremwa kizishingikiriza utari njye uretse ko nzagifungira imiryango y’ijuru n’iy’isi maze nikimpamagara sinkitabe nikinansaba sinjyihe.”

Twe abantu duhura n’ibibazo bitandukanye… tukirukira kwa runaka aho gutakambira Allah nk’aho uwo twirukira ari umunyempuhwe kurusha Allah!

Allah ni umunyempuhwe akaba n’umutabera ni yo mpamvu aha umugaragu ibyago n’ibibazo kugirango akoreshe bwa butabera bwe amuzamure mu rwego kandi muri uko kumuzamura mu rwego ni ho hari impuhwe ze.

Nta gihe Allah yahaye umugaragu ibibazo uretseko yanamuhaye imbaraga zo guhangana nabyo

Rero kujya kwishingikiriza undi utari we (Allah) uba umugize ubusa, uba ugaragaje ko Allah nta butabera agira ko kandi nta mpuhwe agira yewe ko nta n’ubushobozi agira… ni yo mpamvu na we (Allah) bigeraho akagufungira imiryango bikarangira uhuye n’ibibazo bikomeye hano ku isi (nko kubura umutuzo…) ndetse na nyuma y’isi ukaba uwo mu muriro.

  • 📔Kanzul Amaal 8512

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here