SWALATU KHAWUFU (ISENGESHO RY’UBWOBA) 

Isengesho ry’ubwoba (Swalatu Khawufu) rigira raka ebyiri zisengwa nk’uko isengesho rya mu gitondo risengwa( iyo ari ku masengesho ya rakat enye, bayacamo kabiri bagasenga rakat abyiri naho ku isengesho rya rakat eshatu ho barisenga gutyo ritagabanyije). Iri sengesho rikorwa igihe abantu bafite ubwoba bwo kuba babura ubuzima bwabo, nk’igihe bari ku rugamba.

Isengesho ry’ubwoba (Swalatu Khawufu) risengwa muri ubu buryo:

  1. Ku masengesho agira rakat ebyiri

Ingabo zigabanyamo amatsinda abiri maze imamu uyoboye isengesho akabanza akayobora(agasengesha) itsinda rimwe mu gihe irindi tsinda riba ricungiye umutekano abo barimo gusenga. Iyo ari isengesho rya rakat ebyiri ( isengesho rya mu gitondo, Adhuhuri, Al-Asir na Ishaa) imamu atangirana isengesho na rya tsinda rya mbere bagasengana rakat imwe,bava muri sijida ya rakat yambere imamu agakomeza acicara abandi bagahaguruka bagasenga rakat ya kabiri bonyine bagasoza isengesho bagahita bajya gusimbura rya tsinda ryari ricunze umutekano naryo rikaza. Risanga imamu yicaye kwa kundi yari yicaye avuye muri sijida ya rakat yambere maze bahagera imamu agahaguruka agasenga rakat ya kabiri mu gihe rya tsinda ryo riba ritangiye rakat ya mbere. Iyo imamu avuye muri sijida ya rakat ya kabiri ageze kuri Tashahudu,ntago ayivuga ahubwo aricara (nk’uko abameze ari muri Tashahudu) agategereza rya tsinda ryo riba rigeze kuri rakat ya kabiri. Iryo tsinda risenga rakat ya kabiri ryonyine maze ryagera kuri Tashahudu rigasanga imamu arakicaye kwa kundi yaritegereje maze imamu na rya tsinda bakavugira hamwe Tashahudu na Salaamu isengesho rikaba rirangiye.

  1. Ku isengesho rigira rakat eshatu

Ingabo zigabanyamo amatsinda abiri maze imamu uyoboye isengesho akabanza akayobora(agasengesha) itsinda rimwe mu gihe irindi tsinda riba ricungiye umutekano abo barimo gusenga. Iyo ari isengesho rya rakat eshatu ( isengesho rya Magharibi) imamu atangirana isengesho na rya tsinda rya mbere maze bagasengana rakat ebyiri, bava muri Tashahudu ya rakat ya kabiri, imamu agakomeza acicara abandi bagahaguruka bagasenga rakat ya gatatu bonyine bagasoza isengesho bagahita bajya gusimbura rya tsinda ryari ricunze umutekano naryo rikaza. Risanga imamu yicaye kwa kundi yari yicaye ari muri Tashahudu ya rakat ya kabiri, maze bahagera imamu agahaguruka agasenga rakat ya gatatu mu gihe rya tsinda ryo riba ritangiye rakat ya mbere. Iyo imamu avuye muri sijida ya rakat ya gatatu ageze kuri Tashahudu,ntago ayivuga ahubwo aricara (nk’uko abameze ari muri Tashahudu) agategereza rya tsinda ryo riba rigeze kuri rakat ya kabiri( Amategeko y’idini avuga ko iyo imamu ageze hano ashatse yahita asoza isengesho cyangwa akabarindira bagasozanya isengesho). Iryo tsinda risenga rakat ya kabiri n’iya gatatu ryonyine maze ryagera kuri Tashahudu ya rakat ya gatatu rigasanga imamu arakicaye kwa kundi yaritegereje (igihe yahisemo kubategereza ngo basozanye isengesho) maze imamu na rya tsinda bakavugira hamwe Tashahudu na Salaamu isengesho rikaba rirangiye.

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here