Ghuslu y’iswala y’ijuma

 

Muri islamu Ghuslu za mustahabu ni nyinshi . Iy’agaciro cyane muri zo ikaba ari ghuslu ikorwa ku munsi  w’Ijuma. Ikaba ikorwa kuva nyuma y’adhana y’iswala ya mu gitondo cy’uwo munsi w’ijuma kugeza izuba rirenze. Ni byiza ko iyo ghuslu ikorwa mu gihe kegereje adhuhuri. Igihe umuntu atabashije gukora ghuslu ku munsi w’idjuma mbere ya adhuhuri akaba agiye kuyikora nyuma yaho, ibyiza ni uko atayikorana umugambi wo kwiyumvisha ko ari gukora iyo ghuslu mu gihe cyayo cyangwa se ngo yumve ko ari kwishyura. Iyo atabashije kuyikora ku munsi w’ijuma ni mustahabu ko yayikora ku munsi ukurikiyeho mu buryo bwo kwishyura.

Uko iyo ghuslu ikorwa

Ghuslu y’ijuma ikorwa nk’uko izindi ghuslu zikorwa aho ugiye kuyikora:

– ubanza koza umutwe nijosi.

– Ugakurikizaho igice cy’iburyo.

– Ugakurikizaho igice cy’ibumoso.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here