Isi mu mboni za Aliy bn Abi Talib alayhi salaam

 

Mu mbwirwaruhame yavuzwe n’umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam) iboneka mu gitabo Nahdju al-Balaghah, yaravuze ati:

Isi ni inzu ivaho ikarangira vuba cyane(1), irahindagurika(2) ariko na none ni umwalimu(3):

▪(1) Mu bigaragaza ko isi atari iramba, ni uko iminsi yayo ihora yatamitse imyambi mu muheto wayo kandi ntijya yibeshya mu guhamya aho ishaka kurasa kandi n’uwo irashe ntajya yoroherwa cyangwa ngo akire n’ukiri muzima wese aba ari mugipimo cyayo n’ufite ubuzima buzira umuze muri yo aba ategerejwe n’uburwayi n’uwarokotse n’ubundi aba ategerejwe n’ibimworeka.

Isi ni umuryi utajya ahaga ikaba n’umunywi utajya ashira inyota.

Aho ibera akaga ni uko usanga abayirimo baruha bakusanya ibyo batazarya bakanubaka imiturirwa batazabamo kuko nyuma y’ibyo basubira ku mugenga wabo nta mitungo bitwaje yewe nta n’umuturirwa.

▪(2) Mu bigaragaza ko isi ari ikintu gihindagurika ni uko  usanga uwo abantu bagiriraga impuhwe ejo hashize, uyumunsi bamugirira ishyari n’uwo bagiriraga ishyari ejo hashize, ugasanga uyu munsi bamugirira impuhwe. Ibyo nta kindi kibitera uretse ko biterwa n’uko inema ahabwa nazo zihindagurika n’ibyago bimuzira mu buryo butunguranye.

 

▪(3) Mu bigaragaza ko isi ari umwalimu ni uko abantu bakorana umuhate bategereje kubona umusaruro w’ibyo baruhiye urupfu rugahita rubatwara, rugacagagura ikizere cyabo ntibabe bakikigezeho n’icyo bagezeho bakagitakaza.

Subhanallah (Allah aratagatifutse) mbega ukuntu isi ishukana! Mbega ukuntu amazi yayo atamara inyota! Mbega ukuntu igicucu cyayo gitwika!

Ntawabasha kugenda imbere y’ibihe bitaraza kandi ntawagarura ibihe byashize.

Utagatifutse ni Allah! Abazima begeranye n’abapfuye kuko igihe icyo ari cyo cyose abazima barapha.

NAHDJU AL-BALAGHAH, Kh114.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here