DUA AL- AHDI
Ahdi bisobanuye “isezerano cyangwa se kugirana igihango” iyi dua yiswe ityo kuberako mu kuyisoma umuislamu aba agirana igihango cyangwa isezerano ryo kuyoboka no kuba inyuma y’umuyobozi w’ibihe byacu ari we Al-Imam Mahdi (Nyagasani yihutishe ukwigaragaza kwe).
Igihe kiza cyo gusoma iyi dua ni mu gitondo (kuva bukeye kugeza izuba rirashe) kandi ni byiza ko isomwa buri munsi mu gihe bishobotse.
اللّٰهُمَّ رَبَّ النُّورِ الْعَظِیمِ،
Mana Nyagasani! Wowe Mugenga w’urumuri ruhambaye,
وَرَبَّ الْکُرْسِیِّ الرَّفِیعِ،
Ukaba n’Umugenga w’intebe ihanitse,
وَرَبَّ الْبَحْرِ الْمَسْجُورِ،
Ukaba n’Umugenga w’inyanja zituje,
وَمُنْزِلَ التَّوْراةِ وَالْإِنْجِیلِ وَالزَّبُورِ،
Ukaba n’Uwamanuye Tawrat, Injiil na Zabur,
وَرَبَّ الظِّلِّ وَالْحَرُورِ،
Ukaba n’Umugenga w’igicucu n’ubushyuhe,
وَمُنْزِلَ الْقُرْآنِ الْعَظِیمِ،
Ukaba n’Uwamanuye Qur’an ihambaye,
وَرَبَّ الْمَلائِکَةِ الْمُقَرَّبِینَ وَالْأَنْبِیاءِ وَ الْمُرْسَلِینَ.
Ukaba n’Umugenga wa Bamalayka bahafi, Abahanuzi hamwe n’Intumwa.
اللّٰهُمَّ إِنِّی أَسْأَلُکَ بِوَجْهِکَ الْکَرِیمِ
Mana Nyagasani! Ndagusaba ku bw’ukuri ku buburanga bwawe bw’impuhwe,
وَبِنُورِ وَجْهِکَ الْمُنِیرِ
No ku bw’ukuri ku rumuri ku buranga bwawe bwererana,
وَمُلْکِکَ الْقَدِیمِ،
No ku bw’ukuri ku butware bwawe bwahozeho,
یَا حَیُّ یَا قَیُّومُ،
Yewe Uhoraho! Yewe Uganje!,
أَسْأَلُکَ بِاسْمِکَ الَّذِی أَشْرَقَتْ بِهِ السَّمَاواتُ وَالْأَرَضُونَ،
Ndagusaba ku bw’ukuri kw’izina ryawe ryamurikiye ibirere n’isi,
وَبِاسْمِکَ الَّذِی یَصْلَحُ بِهِ الْأَوَّلُونَ وَالْآخِرُونَ،
No ku bw’ukuri kw’izina ryawe ryatunganyije ababanje n’abazaheruka,
یَا حَیّاً قَبْلَ کُلِّ حَیٍّ،
Yewe Uwabayeho mbere ya buri kiriho cyose!
وَیَا حَیّاً بَعْدَ کُلِّ حَیٍّ،
Yewe Uzagumaho na nyuma ya buri cyose!
وَیَا حَیّاً حِینَ لَاحَیَّ،
Yewe Uwabayeho na mbere y’uko kubaho bibaho!
یَا مُحْیِیَ الْمَوْتىٰ،
Yewe Uzura abapfuye/ibyapfuye!
وَمُمِیتَ الْأَحْیاءِ،
Yewe Ukuraho abafite/ibifite ubuzima!
یَا حَیُّ لَاإِلٰهَ إِلّا أَنْتَ.
Yewe Uhoraho! Nta yindi Mana uretse wowe!.
اللّٰهُمَّ بَلِّغْ مَوْلانَا الْإِمامَ الْهادِیَ الْمَهْدِیَّ الْقائِمَ بِأَمْرِکَ
Mana Nyagasani! Ohereza Umuyobozi wacu Al- Imam Hadi al-Mahdi we muhagararizi wawe,
صَلَواتُ اللّٰهِ عَلَیْهِ وَعَلَىٰ آبائِهِ الطَّاهِرِینَ
-Amahoro n’imigisha bya Allah ni bimusakareho we na base bejejwe-
عَنْ جَمِیعِ الْمُؤْمِنِینَ وَالْمُؤْمِناتِ فِی مَشارِقِ الْأَرْضِ وَمَغارِبِها،
Ku bemeramana bose no kubemeramana kazi bose bari kw’isi hose,
سَهْلِها وَجَبَلِها،
Bari mu bibaya byose na bari ku misozi bose,
وَبَرِّها وَبَحْرِها،
Bari ku butaka bose na bari mu maze bose.
وَعَنِّی وَعَنْ وَالِدَیَّ مِنَ الصَّلَواتِ زِنَةَ عَرْشِ اللّٰهِ،
Bivuye kuri njye binavuye ku babyeyi banjye bombi mugezeho imigisha ingana n’itatse Arshi ya Allah,
وَمِدادَ کَلِماتِهِ، وَمَا أَحْصاهُ عِلْمُهُ، وَأَحاطَ بِهِ کِتابُهُ.
N’iri mu bwiza bw’itegeko rye, n’ifunitse ubumenyi bwe hamwe n’izengurutse igitabo cye.
اللّٰهُمَّ إِنِّی أُجَدِّدُ لَهُ فِی صَبِیحَةِ یَوْمِی هٰذَا وَمَا عِشْتُ مِنْ أَیَّامِی عَهْداً وَعَقْداً
Mana Nyagasani! Mu by’ukuri njye muri iki gitondo no kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwanjye ndamuha igihango cyo kumuyoboka
وَبَیْعَةً لَهُ فِی عُنُقِی لَا أَحُولُ عَنْها وَلَا أَزُولُ أَبَداً،
Kandi icyo gihango kizasigara kw’ijosi ryanjye ubudatakara.
اللّٰهُمَّ اجْعَلْنِی مِنْ أَنْصارِهِ وَأَعْوانِهِ، وَالذَّابِّینَ عَنْهُ
Mana Nyagasani! Nshyira mubazamutabara no mubazamufasha, no mubazamurambaho ubutamuvaho,
، والْمُسارِعِینَ إِلَیْهِ فِی قَضاءِ حَوَائِجِهِ،
No mubazakorere imbere mu gukemura ibyo yifuza,
وَالْمُمْتَثِلِینَ لِأَوامِرِهِ،
No mubazitabira ibyo ahamagarira,
وَالْمُحامِینَ عَنْهُ،
No mubazamubera ingabo zimurinda,
وَالسَّابِقِینَ إِلىٰ إِرادَتِهِ،
No mubazihutira ibyo ashaka,
وَالْمُسْتَشْهَدِینَ بَیْنَ یَدَیْهِ.
No mubazicwa bahowe Imana bari kumurwanirira.
اللّٰهُمَّ إِنْ حالَ بَیْنِی وَبَیْنَهُ الْمَوْتُ الَّذِی جَعَلْتَهُ عَلَىٰ عِبادِکَ حَتْماً مَقْضِیّاً
Mana Nyagasani! Niyo hagati yanjye na we waba warashyizemo urukuta rw’urupfu wagize itegeko ku bagaragu bawe,
فَأَخْرِجْنِی مِنْ قَبْرِی مُؤْتَزِراً کَفَنِی،
Ndagusaba ko wazanzura nambaye isanda yanjye,
شاهِراً سَیْفِی مُجَرِّداً قَناتِی،
Mfite inkota n’icumu mu biganza byanjye,
مُلَبِّیاً دَعْوَةَ الدَّاعِی فِی الْحاضِرِ وَالْبادِی.
Niteguye kwitaba umuhamagaro we ndikumwe n’ababa mu migi no mu byaro
اللّٰهُمَّ أَرِنِی الطَّلْعَةَ الرَّشِیدَةَ،وَالْغُرَّةَ الْحَمِیدَةَ وَاکْحَُلْ ناظِرِی بِنَظْرَةٍ مِنِّی إِلَیْهِ
Mana Nyagasani! Nyereka umuseso uyobora n’urwererane rw’uburanga bwe bwiza kandi murebane indoro y’uje icyubahiro mugomba
وَعَجِّلْ فَرَجَهُ، وَسَهِّلْ مَخْرَجَهُ، وَأَوْسِعْ مَنْهَجَهُ، وَاسْلُکْ بِی مَحَجَّتَهُ، وَأَنْفِذْ أَمْرَهُ، وَاشْدُدْ أَزْرَهُ.
Kandi wihutishe kuza kw’ihumure rye, unoroshye ukuza kwe, unagure inzira ze, unashyire mu nzira zibyo anshakaho, unategekeshe itegeko rye, kandi ukomeze umugongo we (umuha imbaraga zihambaye)
وَاعْمُرِ اللّٰهُمَّ بِهِ بِلادَکَ،وَأَحْیِ بِهِ عِبادَکَ
Mana Nyagasani komeza ibihugu byawe unazure abagaragu bawe binyuze mu kuboko kwe,
، فَإِنَّکَ قُلْتَ وَقَوْلُکَ الْحَقُّ:
﴿ظَهَرَ الْفَسٰادُ فِی الْبَرِّ وَ الْبَحْرِ بِمٰا کَسَبَتْ أَیْدِی النّٰاسِ﴾
Kuko mu by’ukuri waravuze kandi imvugo yawe ni ukuri; Ubwangizi bukorwa n’abantu bwaragaragaye mu isi no mu nyanja,
فَأَظْهِرِ اللّٰهُمَّ لَنا وَلِیَّکَ وَابْنَ بِنْتِ نَبِیِّکَ الْمُسَمَّىٰ بِاسْمِ رَسُولِکَ
Mana Nyagasani! Tugaragarize umuhagararizi wawe we umuhungu w’umukobwa w’Intumwa yawe, we witiranwa n’Intumwa yawe,
، حَتَّىٰ لَایَظْفَرَ بِشَیْءٍ مِنَ الْباطِلِ إِلّا مَزَّقَهُ، وَیُحِقَّ الْحَقَّ وَیُحَقِّقَهُ.
Ku buryo nta kinyoma kizonjyera kwigaragaza uretse ko azahita agishwanyaguza maze akagaragaza ukuri.
وَاجْعَلْهُ اللّٰهُمَّ مَفْزَعاً لِمَظْلُومِ عِبادِکَ،
Mana Nyagasani! Mugire ubuhungiro bw’abagaragu bawe barenganywa,
وَناصِراً لِمَنْ لَایَجِدُ لَهُ ناصِراً غَیْرَکَ،
N’umurokozi w’udafite umurokora uretse wowe,
وَمُجَدِّداً لِمَا عُطِّلَ مِنْ أَحْکامِ کِتابِکَ،
N’uzazura amategeko yawe yari yarirengagijwe,
وَمُشَیِّداً لِمَا وَرَدَ مِنْ أَعْلامِ دِینِکَ وَسُنَنِ نَبِیِّکَ صَلَّى اللّٰهُ عَلَیْهِ وآلِهِ،
N’ikimenetso kimenyesha idini yawe n’imigenzo y’Intumwa yawe – Amahoro n’imigisha ni biyisakareho yo n’abayo-,
وَاجْعَلْهُ اللّٰهُمَّ مِمَّنْ حَصَّنْتَهُ مِنْ بَأْسِ الْمُعْتَدِینَ.
Kandi umugire urukuta rutangira inkozi z’ibibi.
اللّٰهُمَّ وَسُرَّ نَبِیَّکَ مُحَمَّداً صَلَّى اللّٰهُ عَلَیْهِ وآلِهِ بِرُؤْیَتِهِ وَمَنْ تَبِعَهُ عَلَىٰ دَعْوَتِهِ، وَارْحَمِ اسْتِکانَتَنا بَعْدَهُ
Mana Nyagasani! Shimisha Intumwa yawe Muhammad -amahoro n’imigisha ni bimubeho we n’abe- kubwo kumubona hamwe na babandi bamukurikiye kandi umugire umuvuzi wacu w’umunyempuhwe guhera ubwo.
اللَّهُمَّ اکْشِفْ هٰذِهِ الْغُمَّةَ عَنْ هٰذِهِ الْأُمَّةِ بِحُضُورِهِ،
Mana Nyagasani! Kiza iyi Ummat ibi bizazane ku bwo kuza kwe,
وَعَجِّلْ لَنا ظُهُورَهُ،
Kandi utwihutishirize ku mubona,
إِنَّهُمْ یَرَوْنَهُ بَعِیداً وَنَرَاهُ قَرِیباً،
Kuko bo (abandi) babona ko ari kure ariko twe tubona ko ari hafi,
بِرَحْمَتِکَ یَا أَرْحَمَ الرَّاحِمِینَ.
Ku bw’impuhwe zawe yewe Ugira impuhwe kurenza abazigira bose.
الْعَجَلَ الْعَجَلَ یَا مَوْلایَ یَا صاحِبَ الزَّمانِ.
Ibakwe! Ibakwe yewe muyobozi wacu, yewe! Mutegetsi w’ibihe byacu.
📚 Mafatihul jinan/ Abbas Qumi