UBUCAMANZA BUTANGAJE BWA IMAM ALLY(AS)!! INKURU Y’UMUGORE WIHAKANYE UMWANA WE

Mu gihe cya Imamu Ally(as) hari umugore wabaga i Madina wabyaye umwana aramwihakana burundu biza no kugera kuri Khalifa Omar bni Khatwab ngo abacire urubanza.Dore uko byagenze:

Ubwo Khalifa Omar  yari arimo gutembera mu duce tumwe mu mujyi wa Madina muri Saudia Arabia y’ubu,yanyuze ku mwana w’umuhungu wari urimo kurira cyane bikabije  kandi arimo no kuvuga nyina nabi, nuko Omar yegera wa mwana aramubaza ati:” Wabaye iki ko urimo kurira cyane, ukaba urimo no gutuka nyoko?”. Umwana aramusubiza ati:” Yewe Khalifa! Mama wange yantwise amezi icyenda, arambyara, aranyonsa, arandera ndakura none abonye ngeze aho maze kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza (maze kuba baaligh) none aranyihakanye kandi arimo kuvuga ko ntari umwana we”. Omar ahamagaza nyina w’uwo mwana aramubaza ati:” Ibyo uyu mwana avuga urabyemera?”. Umugore arabihakana aravuga ati” Ndahiye ku Mana yo ireba ibigaragara n’ibitagaragara kandi ndahiye ku ntumwa yayo Muhammad(saww) n’urubyaro rwe ko uyu mwana ntamuzi kandi sinzi n’ubwoko akomokamo. Ibi uyu mwana arimo kuvuga arambeshyera, ni ukugirango ansebye mu bantu bo mu bwoko bwange ko nasambanye kandi mu by’ukuri ngewe sinigeze nshaka kuko ndacyari isugi”.

Omar abaza uwo mugore ati:”Ibyo uvuga ubifitiye abatangabuhamya?”. Uwo kugore abwira Omar ati:”Yego mfite abatangabuhamya mirongo inani(80) bo mu bwoko bwacu banzi neza ko ntigeze nshaka”. Omar abwira uwo mugore ko azana abo batangabuhamya bakabihamya ko koko uwo mugore atagira umwana. Uwo mugore yarabazanye maze bageze imbere ya Omar baravuga bati:”Yewe Khalifa! Uyu mwana ibyo arimo kuvuga arabeshya kuko uyu mukobwa ntago yigeze ashaka ahubwo uyu mwana arashaka gusebya uyu mukobwa  mu bwoko bwe anamusiga icyaha cyo gusambana”. Omar amaze kumva amagambo y’abatangabuhamya ategeka ingabo ze ko zijyana uwo mwana zikamufunga ndetse ko anakubitwa inkoni mirongo inani(80).

Ingabo za Omar zahise zijyana uwo mwana kumufunga ariko ku bw’amahirwe mu nzira bagenda, baza guhura na Imamu Ally(as) maze wa mwana abonye Imamu Ally(as) arasakuza cyane atabaza Imamu ngo amurenganure. Imamu Ally(as)ababaza uko byagenze maze wa mwana amusobanurira byose uko byagenze, nuko Imamu Ally(as) ategeka ko uwo mwana bamusibiza aho Omar yari ari. Ingabo za Omar zahise zisubiza wa mwana aho Omar yari ari nuko Omar ababonye ararakara cyane ababaza impamvu bagaruye uwo mwana kandi yabategetse ko bagenda bakamufunga, nuko ingabo za Omar ziramusubiza ziti:” Ally bni Abitwalib(as) niwe udutegetse  ko uyu mwana tumugarura aha kandi watubwiye ko ibyo Ally bni Abitwalib(as)azajya adutegeka byose tuzajya tumwumvira”.

Muri ako kanya Imamu Ally(as) yahise yinjira  aho Omar yari ari maze asaba ko bazana uwo mugore nuko baramuzana.  Imamu Ally(as) abaza wa mwana ibyo arega nyina maze umwana abivuga byose uko byagenze, nuko Imamu abaza umugore niba ibyo umwana arimo kuvuga abyemera, maze umugore arabihakana avuga ko umwana atari uwe atanamuzi. Imamu Ally(as) abwira Omar ati:”Urampa uburenganzira  bano bantu mbacire urubanza?”. Omar aravuga ati” Subhanallah! Ni gute nakwima uruhushya kandi intumwa y’Imana yaravuze iti:”Ally arusha abantu bose ubumenyi!”. Imamu Ally(as) abaza wa mugore ati: “Ese ibyo uvuga ubifitiye abatangabuhamya?”.Umugore aravuga ati:” Yego mfite abatangabuhamya 80″. Nuko abatangabuhamya nabo bemeza ko uwo mugore abeshyerwa atigeze abyara. Imamu Ally(as) amaze kumva impande zombi aravuga ati:” Ubu ngiye guca urubanza nk’uko Imana n’intumwa yayo babinyigishije”.

Imamu Ally(as) atangira urubanza abaza umugore ati:” Ese ufite ababyeyi cyangwa abantu bakurera(abahagararizi bawe)?”. Umugore aravuga ati:”Yego, muri bano  batangabuhamya harimo basaza bange kandi ni nabo bandera”. Imamu Ally(as) abaza basaza b’uwo mugore ati:” Muremera ko   mushiki wanyu mucira urubanza?”. Baravuga bati:”Yego turabyemera”. Imamu Ally(as) aravuga ati:” Ndatangaho Imana umugabo n’umutangabuhamya kandi  bano basilamu bose bateraniye aha ndabatangaho abahamya ko ngewe nsezeranyije uyu muhungu (wa mwana) hamwe n’uyu mugore(ariwe nyina) nk’umugabo n’umugore (…anasoma amasezerano yo gushyiranwa arabasezeranya) kandi nkaba nemeye gutanga amadrihamu 400 nk’inkwano y’uyu muhungu”. Nuko Imamu abwira Qambar wari umusangirangendo we ko agenda akazana ayo madrihamu, nuko Qambar aragenda arayazana maze Imamu ayaha wa mwana w’umuhungu aramubwira ati:” Genda aya madriham uyahe uriya mugore maze muhite mugenda umujyane kuko yabaye umugore kandi ugaruke hano aruko mwabonanye wanoze (wanakoze ghusulu)”. Nuko wa mwana arahaguruka arira aragenda ajya aho nyina yarari amuha ya madrihamu nuko Imamu Ally(saww) ahita ababwira ko bava aho bakagenda.

Wa mugore abonye ibibaye ararira cyane asakuza avuga ati:”Ishyano riraguye!Ishyano riraguye! Yewe Ally mwene Abitwalib(as)! Ese urashaka kunshyingira umuhungu wange!? Ni ukuri ndarahiye ko uyu ari umwana wange!. Nuko umugore abwira abari bateraniye aho impamvu yamwihakanaga,aravuga ati:” Basaza bange banshyingiye umugabo mubi w’imico mibi, nuko turananiranwa bantegeka ko dutandukana nkagaruka iwacu. Kuko uyu mwana ari uw’uwo mugabo ,basaza bange bantegetse ko uwo mwana namwihakana nkanamwirukana maze ndabikora. Ariko ndahiye ku Mana ko uyu mwana ari uwange!”.

Omar waruri aho akurikirana uko ibintu birimo kugenda abonye uko urubanza ruciwe araterura aravuga ati:” Iyo Ally(as) ataza kubaho Omar aba atakiriho(aba yararimbutse).

(Bihar al-Anwar: Umuz. 2 Urup.51/ Umuz. 40 Urup.306// Furu’u Kafii: Hadith 6 mu muryango w’ibihano/Al- Tahdhib: Hadith 56 mu muryango w’ibihano)

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here