Umuryango mwiza n’imwe mu nkingi z’iterambere z’idini ndetse n’igihugu muri rusange. Kugirango  idini n’igihugu bigire umuryango mwiza,ni uko uwo muryango ubwawo uba ufite ubuzima bwiza kandi kuba mwiza wo ubwawo udategereje abandi bantu bo hanze yawo.Muri ibi bihe tugezemo by’iterambere, umugabo n’umugore bitewe n’urwego rw’iterambere isi igezeho bikanaterwa kandi no kuba abantu benshi barize bagafunguka m’umutwe, byatumye imibereho yabo nayo ihinduka ugereranyije no mu bihe byashije. Umugabo n’umugore kugira ngo babashe kugendana muri ibi bihe turimo by’iterambere, ni uko hagati yabo hazaba harimo urukundo, ukwishimirana, no kwizerana.Bakanamenya kandi kurinda urukundo rwabo ntiruhungabanywe n’icyaricyo cyose. Nubwo turi kwishimira iterambere tugenda tugeraho, ntidukwiye kwirengagiza ko igihe hatari ibyishimo hagati y’abashakanye, hashobora kuboneka byoroshye impamvu nyinshi zatuma ryaterambere risenyuka. Bitewe nuko inkingi imwe mu inkingi zigize iterambere (ariyo umuryango) itari gukora neza. Kugira ngo rero hagati y’abashakanye habonekemo ibyishimo, iterambere, urukundo,…n’ibindi byiza byinshi, ni uko hazabanza kubaho kumenyana hagati y’umugabo n’umugore. Umugabo akamenya uko umugore ameze n’uko aremye n’umugore akamenya uko umugabo ameze. Buri wese akamenya ibyo undi akunda n’ibyo yanga, kugira ngo umwe abashe kwihanganira undi no kumenya uko amutwara.

 Ibyo umugore agomba kumenya k’umugabo n’ibyo akwiye gukora kugira ngo urugo rwabo rumere neza:

  1. Umugabo ni umunyembaraga.

Umugore akwiye kumenya ko umugabo ari umunyembaraga akaba asabwa kumwuhaba no kumuba hafi no kumwereka ko ari umunyembaraga koko. Ibi bizatuma urukundo umugabo afitiye umugore we rwiyongera rube rwinshi kandi ruhoreho.

Imana yahaye umugabo kwiyumva nk’umunyembaraga ariko ntibivuzeko umugore nta mbaraga agira, ahubwo uko Imana yaremye umugab,o yamuhaye imbaraga no kwiyumva nk’umunyembaraga. Umugore asabwa kubahira umugabo uko aremye nuko yiyumva kabone n’ubwo yaba amurusha imbaraga. Mu gihe umugore ateretse umugabo we ko ari umunyembaraga nk’uko umugabo abishaka kuko ariko aremye, ibi bizatuma mu rugo habura amahoro. Aricyo cya gihe uzasanga umugore yitwa ingare umugabo nawe yitwa inganzwa bahore barwana bahora mu ntonganya zidashira bitewe no kutamenya uko buri wese aremye nicyo aricyo. Ni cya gihe kandi uzasanga umugabo yakubise umugore we cyangwa se amenagura ibyo abonye byose kuberako umugore yamwimye cyangwa se yanze kumushyira mu mwanya agenewe bikamutera umujinya. Wowe mugore menya ko nta gihe umugabo azishimira kubona wamusimbuye mu mwanya we ariwo wo kuba umutware w’urugo bitewe no kuba ariko Imana yamuremye ikamushyiramo kwiyumva gutyo. Mugabo nawe ntukwiye kugendera k’uko wiyumva ngo umugore umufate nkaho ntacyo aricyo. Ahubwo igikenewe ni ukuzuzanya ariko buri wese akamenya umwanya agomba kuba arimo akanamenya uko undi ameze bakubahana. Ibi bizatuma urugo rugira amahoro rugire n’iterambere bitume kandi umugabo agira imbaraga zo gukorera urugo n’igihugu.

  1. Umugabo ni umuntu ukunda gutuza no kutavuga menshi.

Umugore akwiye kumenya ko abagabo bataremye kimwe nk’abagore. Umugabo akunda gutuza no kutavuga menshi. Wowe mugore igihe wabonye umugabo adashaka kuvuga, menyako icyo gihe akeneye guceceka no gutekereza. Kuba atari kuvuga wibifata nkaho arikintu kibi agambiriye cyangwa se yakurambiwe akaba adashaka kukuvugisha. Mu gihe umugabo ari mu gihe nk’icyo, wimuhatiriza kuvuga cyangwa se ngo uvuge cyane kugirango nawe akunde avuge. Ahubwo muhe uwo mwanya kuko niwo akeneye muri ako kanya. Nushaka kumushyira mubyo adakeneye bishobora kumurakaza mukaba mwatongana kandi bitari bikenewe. Ibyo byanatuma kandi urukundo kuri wowe rugabanuka kuko abona utari kumuha amahoro.

  1. Umugabo ni umunyacyubahiro.

Umugore akwiye kumenyako umugabo ari umunyacyuhabiro.Wowe mugore itoze kubaha no kubahisha umugabo wawe mu bandi. Ibi bizatuma umugabo nawe agukunda, akubahe anakubonemo umugore umukwiye koko. Igihe umugore yasuzuguye umugabo we, nawe ubwe azasuzugurika kuko abamwubahaga nabamutinyaga kubera umugabo, nibamenya ko afashe umugabo we gutyo, bizatuma cya cyubahiro na kwa kumutinya bishira, maze yisange yataye agaciro mu bandi.

  1. Umugabo akunda kwigenga.

Umugore akwiye kureka umugabo akigenga,ahubwo akamugira inama muri uko kwigenga kwe. Niba ashaka kujya kureba inshuri ze mureke agende, niba wowe mugore hari abo mwagiranye ikibazo, wibuza umugabo kujya aho hantu mufitanye ikibazo. Urugero: “Bijya bibaho ko umugore agirana ibibazo n’abagore bagenzi be, bikaba byatuma yumva adashaka kongera kugenderera abo bagore cyangwa imiryango yabo. Ibyo rero hari igihe abishyira no m’umugabo we rimwe narimwe akanashyiraho amabwiriza atari meza. Urugero: Akabwira umugabo we  ati: Nuramuka ugiye kwa kanaka, nge nzahita nisubirira iwacu, cyangwa ati: Nujyayo sinzongera gusangira nawe,…”. Mugore rero menya ko ibi bibangamira umugabo.Numureka akajyayo, hari igihe bizatuma ibyo bibazo bikemuka. Ariko igihe kugenda bifite ingaruka koko, aha umugabo akwiye kubimenya nawe akabyirinda.

  1. Gushimira umugabo.

Gushimira umugabo iyo bikozwe n’umugore, bituma uwo mugabo yishimira umugore we kandi bigatuma urukundo kuri we rwiyongera.Umugore iyo ashimiye umugabo bituma yumva ko ibyo yakoze atabikoreye ubusa kandi ari iby’agaciro k’uwo abikoreye. Umugore agomba kwitoza gushimira umugabo kabone n’ubwo yaba yamukoreye igikorwa gito.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here