Jabiirat ni iki? : Ni ni ikintu cyose gishyirwa ahantu hakomeretse, hahiye, hababara, habyimbye cyangwa havunitse , cyaba igipfuko,igitambaro, ipamba,umuti, sima, igiti , bande n’ibindi.

1) IBINTU BITUMA UKORA WUDHU JABIIRAT:

a) Gukomereka cyangwa kuzana igisebe m’ubundi buryo ubwaribwo bwose (nko gushya….), maze umuntu  bakamushyiraho cyangwa akishyiraho igipfuko,igitambaro, ipamba,umuti, sima, igiti , bande n’ibindi.

b) Kuba ku mubiri w’umuntu hariho ibibyimba binini kandi bimubabaza kuburyo gushyiraho amazi byagira ingaruka.

c) Kuvunika cyane kuburyo umuntu bamushyiraho sima cyangwa bande…kandi kuburyo kubikuraho bidashoboka

d) Indwara z’amaso zibuza umuntu kuba yahageza amazi

e) Kuba kumubiri w’umuntu hariho ikintu kibuza amazi kugera ku mubiri (urugero:Nk’abagore bashyira verni ku nzara, abagore bashyiraho inzara zitari karemano bakazongera kuzindi bari basanganywe…) kandi kugikuraho bikaba bitashoboka.

f) Kuba ku bice byozwa cyangwa bihanagurwa  hariho najisi kandi bikaba bitashoboka kuhoza cyangwa kuhahanagura !

2) Igihe ku bice byo gutawaza (mu buranga, amaboko,…) hakomeretse cyangwa havunitse ariko umuntu akaba yabasha gukora wudhu nkuko bisanzwe ,agomba kubikora muri ubu buryo:

  1. Niba ku gisebe nta kintu umuntu yapfutseho kandi kugezaho amazi bikaba ntangaruka bifite ,agomba gukora wudhu nkuko bisanzwe.

2. Iyo ku gisebe hapfutse ariko umuntu akaba yabasha kuhapfukura kandi kuhageza amazi bikaba ntangaruka byamutera ,agomba kuhapfukura yarangiza agafata wudhu nk’uko bisanzwe.

3. Iyo igisebe kiri ku maboko cyangwa mu buranga kandi hakaba hadapfutse ariko kuhageza amazi bikaba byateza ingaruka, iyo umuntu agiye gutawaza yoza ahazima hadafite ikibazo, yagera ha handi hari igisebe agahanagura iruhande rwaho gusa ibyo biba bihagije.

4. Iyo igisebe cyangwa ukuvunika biri ahagomba guhanagurwa (hejuru ku mutwe no hejuru ku birenge) kandi hakaba hadapfutse ariko umuntu akaba atabasha kuhahanagura , icyo gihe afata igitambaro gifite isuku ukagishira hejuru yahohantu hari igisebe cyangwa havunitse, maze agahanagura hejuru ya cya gitambaro. Ariko iyo gushyiraho igitambaro bidashoboka ,aho gufata wudhu akora Tayamamu ariko bibabyiza abanje hufata wudhu hahandi ho guhanagura ukahareka.

3) Uko umuntu yafata wudhu Jabiirat bitewe n’ingano igipfuko cyafashe:

1) Iyo igipfuko cyiri ku ngingo zoze zifatwaho wudhu (mu buranga, amaboko, mu mutwe no ku maguru) umuntu agomba gukora Tayamamu.

2) Iyo igipfuko cyafashe urugingo rumwe mu zigomba gukorwaho wudhu (nko mu maso hose cyangwa ukuboko kose,..):

A) Ayatullah Imam Khamenei na Ayatollah Sisitani: Bavugako umuntu afata wudhu Jabiirat ariko tayamamu ikaba atari ngombwa.

B) Ayatullah Makarem Shirazi: Avugako ihtiyat wajibu , umuntu agomba gufata wudhu Jabiirat yarangiza ukanakora Tayamamu.

3) Iyo igipfuko cyafashe ahantu henshi mu hagomba gufatwaho wudhu umuntu gomba gufata wudhu Jabiirat yarangiza akanakora Tayamamu.

4) Iyo igipfuko cyageze n’ahantu hatarwaye kandi bikaba bidashoboka kugikuraho cyangwa kugifungura ,icyo gihe umuntu agomba gufata wudhu Jabiirat yarangiza akanakora Tayamamu.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here