Tumenye abamenyi bubatse izina muri madh’heb ya shia -1

Kugirango kugeza ubu tube dufite inyigisho zikomoka ku ntumwa y’Imana n’abasigire bayo baziranenge ari bo baimamu cumi na babiri (alayihim salaam), ni uko hari abamenyi bakoresheje umuhate wabo mu gusigasira no kwigisha izo nyigisho zikaba zidufasha mu mibereho yacu ya buri munsi, muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bamwe muri abo bamenyi dore ko bose tutabarondora ngo tubamareyo ariko byibuze kuri buri kinyejana turavugaho abamenyi nka bangahe. Ni amakuru dukesha urubuga rwa wikifeqh.

 

  1. Abamenyi bo mu kinyejana cya mbere Hijria
  • Abu Sadiq Sulaym bn Qays Hilaaliy Aamiriy Kufiy

Umwaka yavutsemo ntiwabashije kumenyekana ariko yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 85 Hijria, yabaye umusahaba w’abaimamu batanu barimo imam Aliy bn Abi Talib, imam Hasan, imam Husein, Imam Sajjad na imam Baqir (alayhi salaam). Ni umwe mu bavuzi ba hadith bakomeye babayeho mu kinyejana cya mbere Hijria.  Sulaym ni we mwanditsi wa mbere mu banditsi b’abashia akaba yaramenyekanye cyane bitewe n’igitabo cye yise “Asraar aal Muhammad”.

Mu bandi bamenyi babayeho muri iki kinyejana twavuga nka Abdurahman bn Abi Layliy na Muhammda bn Shahaab Shahriy Zuhriy.

 

2. Abamenyi bo mu kinyejana cya kabiri Hijria

  • Abu Muhammad Mufazzal bn Umar Ja’fiy Kufiy

Yavukiye i Kufa mu mpera z’ikinyejana cya mbere Hijria, arazwi cyane kandi yabaye mu banyeshuli b’imena b’abaimamu batatu, Imam Jafar Sadiq, imam Kadhim na imam Ridha alayhim salaam, hari n’inyandiko zivuga ko yaba yarabayeho no ku gihe cya imam Muhammad Baqir alayhi salaam.

Yavuze hadith nyinshi azikomoye kuri imam Sadiq na imam Kadhim alayhima salaam, yari afite urwego rukomeye imbere y’aba baimamu babiri kuko bamwizeraga bakanamuragiza imitungo bakanamuha uburenganzira bwo kuyikoresha.

Yanditse ibitabo birimo ikitwa Tawhid Mufazzaliy kigizwe n’ibiganiro yagiranye na imam Sadiq a.s ku ngingo zirebana na tawhid, iki gitabo akaba ari kimwe mu byatumye ameneyekana cyane, mu bindi yanditse harimo: alyawm wa laylat, ilal al shiraa, n’ibindi. Yitabye Imana afite imyaka 80 y’amavuko.

  • Khalil bn Ahmad Farahadiy

Amazina ye yose ni Khalil bn Ahmad bn Umar bn Tamim Abu Abdurahman Abu Safaa Farahadiy Yahmadiy A’takiy Azadiy Bahiliy Basriy Nahwiy A’ruudhiy, yavukiye i Basra mu mwaka w’ijana Hijria, yitaba Imana mu mwaka wa 174 cyangwa uwa 175 Hijria.

Yari umusizi kabuhariwe kandi akaba umumenyi ukomeye cyane mu bumenyi bw’idini n’ubundi bumenyi busanzwe. Abamenyi babayeho nyuma ye nka Alaamah Hiliy, Allaamah Majlisiy, ibn Idris, sheikh Bahaa’iy na Allaamah Mirza Abdullah Afandiy bemeza ko Khalil yari umushia ndetse hari na riwayat zanditswe mu bitabo nka “Illal al shiaraa’” cya Sheikh Saduq.

 

3. Abamenyi bo mu kinyejana cya gatatu Hijria

  • Aliy bn Mehziyaar Ahwaaziy

Ni umumenyi mu rwego rw’amategeko y’idini ndetse n’umuvuzi wa hadith wari ukomeye cyane mu gihe cye mu myaka ya za 245 Hijria. Abamenyi benshi bababyeho nyuma ye basingiza ubumenyi bwe n’ugutinya Imana yari afite ndetse n’ukwizerwa yari afite maze ibyo bigatuma riwayat yavuze akomoye ku baimamau baziranenge, bazakira badashidikanya.

Ubuzima n’imibereho bye byagiye bigarukwayo cyane mu bitabo bibinekamo ubuzima bw’abavuzi ba hadith bizwi nka “Rijaal” muri ibyo twavuga: Rijaal Keshiy, rijaal Barqiy, rijaal Sheikh Tusiy, Feherest Sheikh na rijaal Najaashiy. Abenshi kandi bemeza ko yabaye mu basahaba b’imena ba imam Ridha, imam Muhammad Taqiy na imam Aliy Naqiy alayhim salaam.

  • Abu Jafar Ahmad bn Muhammad bn Issa bn Abdillah Ash’ariy Qumiy

Uyu na we ni umwe mu bavuzi ba hadith b’abashia bakomeye babayeho mu kinyejana cya gatatu Hijria, akaba yaravuze hadith nyinshi azkuye kuri imam Jawad na imam Hadiy alayhimaa salaam.

Yavukiye mu mugi wa Qom, mu muryango w’abamenyi b’idini. Yigishijwe n’abarimu benshi bakomeye kandi na we agira abanyeshuli bakomeye mu bumenyi bwa hadith ndetse na fiqh ya ahl ala bayt (a.s).

Yanditse ibitabo bitandukanye byiganjemo ibya riwayat za ahl al bayt a.s muri byo twavuga: al Nawaadr, al Tawhid, fadhlu al nabiy(s), al Nasikh wa al Mansukh, al Makaasib, n’ibindi..

  • Abu Jafar Muhammad bn Hasan Safaar Qumiy

Ni umwe mu bavuzi ba hadith bakomeye b’abashia wabayeho ku gihe cya imam Askariy a.s, n’ubwo bwose hari inyandiko nyinshi ze za hadith zitatugezeho mu buryo butomoye ariko igitabo “Basaa’ir al drajaat” kirimo hadith zivuga ku bigwi n’ibihamya by’abaimamu baziranenge, bivugwa ko ari icye.

Yabayeho mu gihe abashia ba ahl alabayt bari babayeho mu bihe bikomeye byo gutotezwa n’ubutegetsi bwa Bani Abbas ndetse muri icyo gihe na imam ubwe ntiyari yorohewe. Abu Jafar Muhammad bn Hasan yari umuntu wa hafi cyane ya imam Askariy a.s kuko ashobora no kuba yari umwe mu bamuhagarariye mu duce runaka nk’uko hari ibihamya by’amateka byagiye bibigaragaza.

Yitabye Imana mu mwaka wa 290Hijria mu gihe cyo kutigaragaza guto cya imam w’igihe cyacu(Imana yihutishe ukwigaragaza kwe).

4. Abamenyi bo mu kinyejana cya kane Hijria

  • Sheikh Kulayni

Amazina ye ni Muhammad bn Yaquub bn Ishaaq Kulayniy Raaziy azwi cyane nka Kulayni akaba ari umumenyi ukomeye muri fiqh no muri hadith, yabaye umuvuzi wa hadith ukomeye cyane mu gihe cyo kutagaragara guto kwa imam w’igihe cyacu(Imana yihutishe ukwigaragaza kwe) kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane ubwo yitabaga Imana mu mwaka wa 329 Hijria.

Mu buhamya bw’abamenyi benshi b’abasuni n’abashia bigaragara ko mu gihe cye ari we mumenyi wa mbere wari ukomeye mu bumenyi ku buryo abandi bamenyi abasuni n’abashia bajyaga bajya kumubaza fatuwa, ibyo bikaba ari nabyo byatumaga bamwita “Thiqat al islam – uwizerwa muri islaam” kuko yagirirwaga ikizere na madh’heb zombi. Yavukiye mu cyaro cy’ahitwa Kulayn mu agce ka Rey gaherereye hagari y’umujyi wa Qom n’uwa Tehran mu gihugu cya Iran, amaze kuba mukuru yagiye gukurikira amasomo ya hadith mu mugi wa Qom.

Yanditse ibitabo byinshi birimo ikitwa “al Kaafi” kikaba ari cyo gitabo gishaje cyane mu bitabo bya hadith bine by’ingezi bifite agaciro n’urwego ruhanitse muri madh’hab ya shia, akaba yaragiye akora ingendo nyinshi ku butaka bw’abaislamu aho yahuraga n’abavuzi ba hadith batandukanye maze akazikusanyiriza muri iki gitabo.

Yaguye i Baghdad muri Iraq mu mwaka wa 329 Hijria akaba ari naho ashhyinguye.

  • Sheikh Saduq

Amazina ye ni ibn Baabawayhi Muhammad bn Aliy bn Husein bn Musa bn Baabawayhi Qumiy bitaga Sheikh Saduq wavukiye mu mugi wa Qom muri Iran mu mwaka wa 306 Hijria akitaba Imana mu mwaka wa 381Hijria.

Mu bwana bwe amasomo y’idini yayigiye mu mugi wa Qom wari wiganjemo abamenyi ba hadith, ubumenyi bw’ibanze abwiga ku mubyeyi we Aliy bn Babawayhi, amaze kwigira hejuru yagiye akora ingendo nyinshi zigamije gushaka ubumenyi ari nacyo cyamufashije gutera imbere mu bumenyi kuko yize ku balimu bagera kuri 252 nk’uko byahamijwe na’umushakashatsi Abdurahim Rabaniy Shirazi wanasobanuye kimwe mu bitabo bya Saduq cyitwa “Ma’aaniy al akhbaar”.

Mu mwaka utaramenyekanye neza, sheikh Saduq yimukiye mu mugi wa Rey kuko muri icyo wari umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Aal Buyah, abisabwe n’ubwo butegetsi. Yakoze ingendo nyinshi mu rwego rwo gushaka ubumenyi zirimo izo yagiriye mu migi y’ubumenyi itanduka nka Makkah, Madinah, Nishabur, Mash’had, Hamedan, Iraq-Baghdad, n’ahandi hatandukanye. Aho yageraga hose yagendaga ashaka abamenyi bakomeye mu kuvuga za hadith akazibakuraho. Uretse ubumenyi bwa hadith kandi yari n’umumenyi muri kalaam(imyemerere) ndetse no mu mategeko y’idini(fiqh).

Yanditse ibitabo byinshi bitandukanye kuko ubwe yivugiye ko agejeje mu bitabo 245 ubwo yabaga ahitwa Ilaaq (kuri ubu ni mu gihugu cya Uzbekstan) ahagana mu mwaka wa 368Hijria. Mu bitabo bye by’ingenzi twavugamo nka: Al itiqadat, al amaaliy, thawaab al a’amaal wa Iqaab al a’amaal, kamaal al dini wa tamaam al ni’mat, ilal al shiraa’, uyun al akhbaar Ridha, maaniy al alhbaar, al hidaayat, man laa yah’dharh al faqih iki kikaba ari kimwe mu bitabo bine by’ingenzi muri madh’hab ya shia twakomojeho hejuru.

Yigishijwe n’abarimu benshi bakomeye nka Husein bn Ahmad Bayhaqiy kandi na we aba umwalimu w’abanyeshuli babaye abamenyi bakomeye nka Sheikh Mofid n’abandi.

Mu nkuru itaha tuzacumbura duhereye ku bamenyi babayeho mu kinyejana cya gatanu Hijria.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here