Impanura za imam Hassan Mujtaba alayhi salaam kuri Junadah
Uwitwa Junadah yavuze ko mu bihe bya nyuma by’ubuzima bw’umwuzukuru w’Intumwa y’Imana, Imam Hassan al-Mudjitaba (alayhi salaam) yamusabye ko yamugira inama bwa nyuma maze aramubwira ati:
یَا جُنَادَۀُ اسْتَعِدَّ لِسَفَرِكَ وَ حَصِّلْ زَادَكَ قَبْلَ حُلُولِ أَجَلِک
Yewe Junadah! Teguza nafsi yawe urugendo rugana ku buzima bwa nyuma y’iyi si kandi uniteganyirize impamba uzitwaza mbere y’uko urupfu rukugeraho.
وَ اعْلَمْ أَنَّكَ تَطْلُبُ الدُّنْيَا وَ الْمَوْتُ يَطْلُبُكَ
Kandi umenyeko ushaka isi, n’urupfu rugushakisha.
وَلا تَحْمِلْ هَمَّ یَوْمِکَ الَّذی لَمْ یَأْتِ عَلی یَوْمِکَ الَّذی اَنْتَ فیهِ
Kandi ntugahangayikishwe n’amafunguro y’umunsi wejo uyu munsi (kuko Allah ni we utanga amafunguro no muburyo umuntu aba atiteze).
وَاعْلَمْ اَنَّکَ لاتَکْسِبُ مِنَ الْمالِ شَیْئا فَوْقَ قُوْتِکَ اِلاّ کُنْتَ خازِنا لِغَیْرِکَ
Kandi umenyeko ibyo winjiza/urunda mu mitungo birenze ibyo ukenera, uba ubirundira abandi.
وَاعْلَمْ اَنَّ فی حَلالِها حِسابٌ وَ فی حَرامِها عِقابٌ وَ فیِ الشُّبَهاتِ عِتابٌ
Kandi unamenye ko mu by’ukuri mubyo ubona biziruwe ubarurirwa no mu byo ubona biziririje ubihanirwa kandi mu biteye urujijo(niba ari halali cyangwa ari haram) harimo gukomorerwa.
فَاخْرُجْ مِنْ ذُلِّ مَعْصِیَةِ اللّه ِ اِلی عِزِّ طاعَةِ اللّه.
Cyo va mu gisuzuguro cyo gucumura kuri Allah winjire mu cyubahiro cyo kumvira Allah.
Bihaar al An’waar, Umz. 44 Urp.138