Ibyo umugore agomba kumenya k’umugabo n’ibyo akwiye gukora kugira ngo urugo rwabo rumere neza (…igice cya kabiri):

  1. Kudahabwa amategeko no kubwirizwa ibyo akora.

Abagabo bakunda gukemura ibibazo cyangwa gukora ibyo bakwiye gukora batabibwirijwe cyangwa ngo babitegekwe n’abagore babo. Wowe mugore uragirwa inama yo kutabwiriza umugabo cyangwa ngo umutegeke icyo agomba gukora. Ahubwo icyo ukwiye gukora ni ukumwegera ukamugira inama, ukamuba hafi, ukamutiza imbaraga zo kubasha gukora ibyo arimo gukora mu gihe ari byiza. Mu gihe ubona ibyo akora ari bibi shaka inzira nziza wakoresha umugira inama kugira ngo ibyo bintu abiveho kuko niwowe mufasha n’umujyanama mwiza afite.

  1. Kubwira umugabo ibyiza yakoze.

Buri muntu wese iyo abwiwe ibyiza yakoze mu rwego rwo kumwereka agaciro ke, biramushimisha bikanamwongerera imbaraga zo kurushaho gukora ibindi byiza. Ku mugabo rero naho ni uko. Wowe mugore mu gihe uri kumwe n’umugabo wawe, mwegere umubwizanye urukundo n’ijwi ryiza umwibutse ibyiza yakoze mu gihe cyahise cyangwa se cya vuba. Urugero: Umubwire uti muzi ukuntu kiriya gikorwa muherutse  gukora cyari ingirakamaro, muzi ukuntu cyari kiza, muzi ukuntu cyatumye abantu bagukunda, muzi ukuntu cyatumye dutera imbere,….Ibyo bizatera imbaraga umugabo binatume agira umuhate wo gukora ibirenze ibyo yakoze mbere. Ariko wowe mugore niwigira ntibindeba, umugabo azabona ko ibyo akora ari nkaho ntacyo bimaze yumve ameze nkaho ari wenyine, bibe byanatuma acika intege. Wowe mugore kandi wizirikana cyangwa ngo ubike m’umutwe ibibi umugabo yakoze gusa ku buryo uzajya ubimucyurira buri munsi. Zirikana ko kuvuga ibyiza aribyo bifitiye akamaro urugo rwanyu kurusha kuzana incyuro za buri munsi. Ahubwo ibyo wabitse bibi aho kugirango ukomeze ubibike, biganirize umugabo wawe murebe uko byakemuka munashake uburyo bitazasubira.

  1. Kutagereranya umugabo wawe n’abandi.

Wowe mugore niba ushaka ibyishimo mu rugo rwawe, uragirwa inama yo kutagereranya umugabo wawe n’abandi bagabo ugendera ku byo bagezeho cyangwa bafite. Urugero: Niba ubonye undi mugabo afite ubutunzi buruta ubwanyu, wiza warakaye maze ngo utangire gushihura umugabo wawe. Urugero: wivuga  uti kanaka afite amafaranga angana gutya ariko wowe dore ntakintu ugira, kanaka afite inzu ariko wowe uretse gukodesha nta kindi ushoboye,… n’ibindi nk’ibyo bituma umugabo acika intege kandi bikanatuma akubonamo umugore utamwizera ,utanyurwa, umurutisha abandi bagabo. Aho kumubwira utyo, mwegere umwereke ibitagenda neza, umugire inama umufashe kandi umurinde kwiheba kuko nibyo bizatuma ibyo byose mubigeraho.

  1. Kutabwira umugabo ko ntacyo amaze.

Ni kenshi cyane usanga mu ngo, umugore atinyuka akabwira umugabo we ko ntacyo amaze. Iri jambo ribabaza umugabo cyane rikaba rinaca umugabo imbaraga rikanatuma yiyumva nkaho ntacyo akiri cyo.Wowe mugore uragirwa inama yo kudakoresha amagambo nkayo kuko uretse gusenya urugo, nawe ubwawe uba uri kwisebya kuba wemera unavuga ko ufite umugabo udafite icyo amaze. Mu mwanya wo kumubwira ko ntacyo amaze, wowe nk’umufasha we mwegere umwereke igikwiye gukorwa, umufashe mukazi akora niba ubishoboye,umushyigikire unamwungure ibitekerezo, umube hafi umwereke urukundo, niba ari n’ingeso mbi afite, mufashe kuba yayicikaho ariko byose ubikore mu nzira iboneye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here