Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) yaravuze iti:

 

اِنّی أَخَافُ عَلَیْكُمُ اسْتِخْفَافاً بِالدِّینِ وَ بَیْعَ الْحُكْمِ وَ قَطِیعَةَ الرَّحِمِ وَ أَنْ تَتَّخِذُوا الْقُرْآنَ

مَزَامِیرَ تُقَدِّمُونَ أَحَدَكُمْ وَ لَیْسَ بِأَفْضَلِكُم

 

“Mu by’ukuri njye kuri mwe ndatinya ko mutazaha idini agaciro, ko n’amategeko yayo muzayagira inzira y’ubucuruzi, n’uko muzaca umubano [n’abavandimwe banyu], n’uko muzafata Qur’an nk’igikoresho cyo kuririmba n’uko muzashyira imbere umwe muri mwe kandi nyamara hari ababifitiye ukuri n’ubushozi kumurenza”.

 

◼️Kugira amategeko y’idini ubucuruzi, ni kumwe usanga hari abantu bitwaza ko bayize bigatuma bayakoresha mu buryo butari bwo mu rwego rwo gushaka amafaranga, icyubahiro cyangwa se andi maronko atanyuze mu mucyo.

◼️Kugira Qur’an igikoresho cyo kuririmba, ni kumwe usanga hari abasoma Qur’an mu majwi mezaaryoheye amatwi rimwe na rimwe bayahanitse ariko ntibahe agaciro ubusobanuro bw’ibyo barimo basoma.

 

Uyu’un al-Akhibar al-Adha; Umz.2 Urp.46

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here