INSHAMAKE Y’UBUZIMA BWA IMAMU HASAN AL ASKARIY (alayhi salaam)

 

Izina: Hassan

Izina bamuhamagaraga: Abu Muhammad

Irihimbano: Askariy

Se umubyara: Imamu Aliy al Hadiy(alayhi salaam)

Nyina: Hudayith

Aho yavukiye: Madina ntagatifu

Itariki yavutseho: 8 Rabiu Thaniy (umwaka wa 232 Hijiria)

Imyaka yamaze ku isi:28

Imyaka yamaze ku nshingano ze z’ubuimamu: 6

Itariki yatabarutseho: Tariki 8 Rabiul Awal (umwaka wa 260 Hijria)

Umwishi we: Yarozwe na Mu’tamid Abaasiy

Ahaherereye ubuturo bwe(imva/Haram): SamaraT muri Iraq

Izina rye ni Hassan, yahamagarwaga Abu Muhammad/Ibn Ridwa naho izina ry’irihimbano yamenyekanyeho cyane ni Askariy.

Yavutse tariki 8 Rabi’u Thaaniy mu mwaka wa 232 Hijria yitaba Imana tariki ya 8 Rabi’ul awal umwaka wa 260 Hijria yishwe n’umutegetsi witwaga Mu’tamidu Abbaasiy.

Yabayeho imyaka isaga 28, ubuimamu bwe bumara igihe kingana n’imyaka 6 gusa.

Mu buzima bwe bwose yamaze ku isi, iyo atabaga ari mu buroko yabaga yaraciriwe ishyanga bityo kubera iyo mpamvu abashiya be ntibamubonaga cyane ngo babashe kugira ibyo bamubaza ku idini yabo uretse gusa kumubariza mu nzira arimo ajyanwa aha cyangwa hariya!

Imikorere ya Imamu Hassan Askariy(alayhi salaam)

N’ubwo Imamu Hassan Askariy(alayhi salaam) yagenzurwaga cyane n’ubutegetsi bw’icyo gihe na ndetse yaranashyizweho igitsure gihoraho ngo atagira umurimo na muto urebana n’inshingano ze asohoza, ibyo ntibyamubujije kugenda akora bimwe mu bikorwa birebana na politiki, ibirebana n’umuryango mugari w’abayisilamu hamwe n’ibifite aho bihurira no gusakaza no gukwirakwiza ubumenyi agamije kurinda no kubungabunga ubuyisilamu hamwe no guhangana n’ibiteketezo bipfuye by’abarwanyaga ubuyisilamu.

Bimwe mu byo yakoze twavugamo:

1.Umuhate wo ku rwego rwo hejuru mu gutuma ubumenyi busugira no kubukwirakwiza mu bantu hamwe no gutangira ibisubizo ibyo abarwanya idini bitwazaga nk’ibidasobanutse mu idini tutibagiwe no kuba yarasobanuraga akanigisha imyemerere y’ubuyisilamu.

2.Gushyiraho umuyoboro uhuza imbaga y’abashiya batuye mu duce dutandukanye binyuze mu guhitamo ababahagarariye muri utwo duce hamwe no kwandika no kohererezanya inzandiko.

3.Ibikorwa bya politiki yakoraga mu ibanga.

4.Gufasha no gutera inkunga abashiya be mu buryo bw’ubukungu by’umwihariko abasangirangendo be bihariye.

6.Gutegurira abashiya kwakira igihe cyo kutagaragara k’umuhungu we Imamu Mahdiy(Nyagasani yihutishe ukwigaragaza kwe).

Zimwe mu mvugo z’agaciro zavuzwe na imamu Hassan Askariy(as)

(١) ما أقبح بالمؤمن أن تكون له رغبتة تذله
Ni bibi cyane ko umwemeramana yirukankira icyo abona gishobora kumusuzuguza.

(۲) إن الوصول إلى الله عز و جل سفر لا يدرك إلا بامتطاء الليل

Mu by’ukuri kugera ku Mana ni urugendo kdi nta ujya arubasha atagenze na nijoro ( kugira ngo umuntu agere ku kwemera gutunganye agomba byanga bikunze kujya abyuka akigomwa ibitotsi bye akagaragira Imana mu ijoro).

(٣) لو عقل أهل الدنيا خربت

Abatuye isi bose baramutse bagiye bakoresha ubwenge bwabo, isi yakwangirika ( bose bakwita ku mperuka yabo maze hakabura uwita ku isi bigatuma zimwe muri gahunda za hano ku isi zangirika ku buryo bugaragara).

(٤) صدیق الجاهل نصب

Inshuti y’injiji ihora mu bibazo

(۵) خصلتان لیس فوقهما شیء الإیمان با الله و نفع الإخوان

Ibintu bibiri nta kijya kibijya hejuru: kwemera Imana hamwe no kugeza inyungu runaka ku bavandimwe (mu idini).

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here