IGIHAGARARO CY’IJORO (TAHADJUD)

Tahadjud itangira muri kimwe cya gatatu cya nyuma cy’ijoro gishyira ukurasa kw’izuba ikarangirana n’umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo, icyo ni cyo gihe cyayo kiza. Ariko umuntu ashobora no kuyisali mbere y’uko icyo gihe kigera bitewe n’imirimo cyangwa n’ibitotsi cyangwa indi mpamvu, nk’uko ashobora kuyisali ku manywa ariko akayisali kuri niyat yo kw’ishyura iyamucitse. Ibyo ntibivuze ko iri sengesho ari itegeko ahubwo riri mu gice cya “MUSTAHABU AL MUAKAD” (ibikorwa bitari itegeko ariko twabwiwe kwitaho cyane).

Iri sengesho riza mu myanya yambere mugutuma umuntu ababarirwa ibyaha no kwishimirwa n’Imana hamwe no kongera amafunguro.

Umuyobozi w’Abemeramana Ali mwene Abi Twalib (as) yaravuze ati:

NI WUMVA UMUNTU UKORA IBIHAGARARO BY’IJORO (tahadjud) ATAKA UBUKENE UZAMENYE KO AKUBESHYA

UKO TAHADJUD IKORWA

Tahadjud ifite rakat 11 zigabanyije mu bice bitatu bikurikira:

1. ُSwalatu Layli (Isengesho ry’ijoro)

Rifite rakat (8) aho umuntu agenda asali rakat ebyiri ebyiri. Aho nyuma ya Surat al-Hamdu umuntu asoma Surat al-Tawhiid (Qul huwallahu…) inshuro imwe. Buri nyuma ya rakat ebyiri umuntu akora Qunut, akajya Rukuu ubundi akajya Sidjida, akavuga Tashahud ubundi akarangiza na Salaam nkuko abikora kw’iswalat ya mu gitondo.

2. Shafi’i

Ifite rakat (2):

  • Muri rakat ya mbere nyuma ya Surat Al-Hamdu asoma Surat al-Nnas  (Qul awudhu  bi rabi nnasi…) inshuro imwe.
  • Naho muri rakat ya kabiri nyuma ya surat Al-Hamdu umuntu asoma Surat al- Faraq (Qul awudhu bi rabil faraq…) inshuro imwe. Ubundi a gakora Qunut ,akajya muri Rukuu ubundi ukajya Sidjida, akavuga Tashahud ubundi ukarangiza na Salaam.

  3.  Witri

Ifite raka (1):

🔹 Nyuma ya Surat Al-Hamdu umuntu asoma Surat al-Tawhiid inshuro imwe na Surat al- Falaq inshuro imwe na surat al-Nnas inshuro imwe. Ubundi agahita ajya muri Qunut  agasabira Abemeramana (40) cyangwa akavuga inshuro (40) ati:
ALLAHUMA IGHIFIRIL MU’UMININA WAL MU’UMINATI WAL MUSILIMINA WAL MUSILIMATI.
“Mana babarira Abemeramana na Abemeramanakazi n’Abaislamu n’Abaislamukazi.

🔸Umuntu agakomeza asaba Imana imbabazi inshuro (70) agira ati:
ASTAGHAFIRULLAH RABI WA ATUUBU ILAYIHI
“Ndicuza ku Mana kandi ndanayisaba imbabazi”

🔸Umuntu agakomeza asaba Imana kuzamurinda kujya mu muriro inshuro (7) avuga ati:
HADHAL MAQAMU AWUDHUBIKA MINA NNARI
“Mana! Aha ndi ndagusaba ko wandinda umuriro”

🔸Umuntu agakomeza asaba Imana imbabazi inshuro (100) avuga ati:
AL-AFUWI
“Imbabazi”

🔸Nyuma umuntu akavuga (inshuro imwe) ati:
RABI IGHIFIRIL WARUHAMNI WATUBU ALAYA INAKA ANTA TAWABUL GHAFUURU
” Mana nyagasani mbabarira ungirire impuhwe mu by’ukuri wowe uri ubabarira kandi ugira imbabazi bihebuje”. Ubundi agakora Qunut, akajya muri Rukuu ubundi akajya Sidjida, agakora Tashahud maze agasoza na Salaam.
🔸Nyuma iyo umuntu asije isengesho, avuga Tasbiih ya Fatwimatu Zahra(as).

⚠️ Icyitonderwa: Kuri buri gice umuntu agomba gushyiraho niyyat yacyo. Urugero:  Akavuga ati: Nyjiye gusali isengesho rya Shafi’i  Qulubatan ilallahi taala.]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here