Gukuramo inda muri islamu n’amategeko arebana nabyo

Muri Islamu, amategeko y’idini avuga ko gukuramo inda umuntu abishaka igihe umwana yagezemo roho cyangwa itarajyamo bitemewe kandi ari icyaha gikomeye cyane. Umuntu ukuyemo inda(ni ukuvuga uwakoze icyo gikorwa nyirizina), agomba gutanga icyiru aho azafunga amezi abiri yikurikiranye ndetse agatanga n’ingurane cyangwa se impozamarira akabiha abazungura b’uwo mwana yishe. Iyo inda ikuwemo n’umugore (nyina w’umwana) ingurane ayiha umugabo we cyangwa abandi bantu bari kuzazungura uwo mwana. Iyo inda ikuwemo n’umugabo (se w’umwana), atanga ingurane akayiha nyina w’umwana cyangwa abantu bari kuzazungura uwo mwana. Iyo ikuwemo n’umuganga, uwo muganga agomba gutanga ingurane ku babyeyi b’uwo mwana kabone nubwo yayikuramo yabanje kumvikana no  kubyemererwa n’abo babyeyi b’umwana.

Gukuramo inda muri ubu buryo bukurikira hari aho biba byemewe naho bitemewe:

  1. Gukuramo inda, igihe gukomeza gutwita bifite ingaruka ku mubyeyi: Amategeko ya islamu avuga ko igihe umuganga wizewe, ubizobereyemo unabifitiye ububasha yapimye umubyeyi agasanga nakomeza gutwita uwo mwana bizamugiraho(umubyeyi) ingaruka zatuma abura ubuzima, icyo gihe umubyeyi yemerewe gukuramo iyo nda mu gihe umwana atarajyamo roho. Naho naba yaragiyemo roho, ntago byemewe kuyikuramo.

2. Gukuramo inda, igihe bigaragaye ko umwana navuka azahita apfa cyangwa azavuka atuzuye: Amategeko ya islamu avuga ko icyo gihe gukuramo inda biba bitemewe.

3. Gukuramo inda,igihe umwana yamaze kujyamo roho (kugira ubuzima): Amategeko ya islamu avuga ko bitemewe gukuramo inda igihe umwana yagiyemo roho. Ariko iyo gukomeza gutwita bifite ingaruka zatuma umwana n’umubyeyi babura ubuzima kandi gukuramo inda bikaba byatuma umubyeyi arokoka, icyo gihe hashingiwe ku cyemezo cy’umuganga wizewe, biremewe gukuramo inda.

Ingurane itangwa n’umuntu wakuyemo inda.

Ku kijyanye n’itangwa ry’ingurane ku muntu wakuyemo inda, Amategeko y’idini avuga ko iyo umuntu akuyemo inda abishaka nyuma yo gufunga (gusiba) amezi abiri yikurikiranye agomba gutanga ingurane muri ubu buryo:

– Iyo yayikuyemo umwana yari ataragira ubuzima (atarajyamo roho): Iyo yari akiri urusoro agomba gutanga mithqal 20 za zahabu. Iyo inyama zari zitangiye kwirema atanga  mithqal 40 za zahabu. Iyo inyama zatangiye gukomera atanga mithqal 60 za zahabu. Iyo mu nyama hatangiye kuzamo amagufa, atanga mithqal 80 za zahabu. Iyo umwana bigaragara ko yari amaze kwirema neza, atanga mithqal 100 za zahabu.

Iyo akuyemo umwana wari ufite ubuzima(wamaze kujyamo roho): Naba ari umuhungu azatanga mithqal 1000 za zahabu. Naho naba ari umukobwa azatanga kimwe cya kabiri cy’ingurane y’umuhungu. Ubwo ni mithqal 500 za zahabu.

Itegeko ryo gukuramo inda igihe umugore yasambanye:

  1. Igihe yasambanye afite umugabo:

Iyo umugore ufite umugabo asambanye agatwita umwana utari uw’umugabo we maze nyuma agakuramo iyo nda abishaka, agomba gutanga ingurane ijyanye n’uko umwana yanganaga(ikigero yari agezemo) akayiha umunyamategeko (marji’u) ubifitiye ububashaka.

  1. Ku kijyanye no kuba byaba byemewe gukuramo inda igihe umugore cyangwa umukobwa yasambanye agatwita yaba yasambanye afite umugabo cyangwa ntawe,amategeko yi’idini avuga ko:

Igihe uko gutwita gufite ingaruka zikomeye nko kuba byatuma ubura ubuzima, umugore yemerewe gukuramo inda mbere y’uko umwana ajyamo roho (mbere y’amezi ane).

Icyitonderwa:

1. Abamenyi mu by’ubuzima bavuga ko umwana ajyamo roho igihe agejeje amezi ane.

2. Mithqal ni imwe mu ngero zikoreshwa hapimwa amabuye y’agaciro aho Mithqal imwe (hagendewe ku ngano amategeko y’idini yashyizeko) ingana na Garama hafi eshatu n’igice (1 mithqal = 3,5 g).

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here