Uku niko umuntu ubana n’ubumuga bwo kutavuga ( ikiragi) akora isengesho muri Islamu

Umuntu ashobora kugira ubumuga bwo kutavuga kubera impamvu zitandukanye. Hari ugira  ubumuga bwo kutavuga  kubera impamvu runaka(indwara,impanuka,…) ariko mbere yarahoze avuga, hakaba n’ugira ubumuga bwo kutavuga kubera ko ariko yavutse . Ku kijyanye n’uko  akora isengesho, amategeko y’idini avuga ko:

  1. Uwagize ubumuga bwo kutavuga kubera impamvu runaka:

Amategeko y’idini avuga ko uwo muntu agomba kugerageza uburyo bwose ashoboye akavuga Takbiir itangiza isengesho (Allahu Akbar) ndetse akavuga n’ibindi byose bivugwa mu isengesho  uko abishoboye. Iyo nta kintu agishoboye kuvuga, ibivugwa mu isengesho byose abivugira mu mutima, akanakoresha ibimenyetso aho bisanzwe bikoreshwa ( nko kuzamura ibiganza igihe cyo gutora  takbiir, Qunut n’ahandi), akanabigaragaza akoresheje  iminwa.

  1. Uwavukanye ubumuga bwo kutavuga:

Amategeko y’idini avuga ko uwo muntu avugira mu mutima we ibyo agomba kuvuga byose mu isengesho, akabyerekana akoresheje ibimenyetso (nko kuzamura ibiganza mu gihe arimo gutora Takbir, Qunut n’ibindi),akanabigaragaza akoresheje iminwa ye ayizunguza nk’urimo gusenga.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here