Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Zaynul Abidiina (alayhi salaam) yaravuze ati:

مِسكينٌ ابنُ آدَمَ ! لَهُ في كُلِّ يَومٍ ثلاثُ مَصائبَ لا يَعتَبِرُ بواحِدَةٍ مِنهُنَّ، و لو اعتَبَرَ لَهانَت علَيهِ المَصائبُ و أمرُ الدنيا، فأمّا المُصيبَةُ الاُولى : فاليَومُ الذي يُنقَصُ مِن عُمرِهِ، و إن نالَهُ نُقصانٌ في مالِهِ اغتَمَّ بهِ ، و الدِّرهَمُ يُخلَفُ عَنهُ و العُمرُ لا يَرُدُّهُ شَيءٌ

و الثانيةُ : أنّهُ يَستَوفِي رِزقَهُ، فإن كانَ حَلالاً حُوسِبَ علَيهِ، و إن كانَ حَراما عُوقِبَ علَيهِ

و الثالثةُ : أعظَمُ مِن ذلكَ . قيلَ : و ما هِي ؟ قالَ : ما مِن يَومٍ يُمسِي إلاّ و قد دَنا مِنَ الآخِرَةِ مَرحَلةً لا يَدرِي على الجَنَّةِ أم على النارِ ؟!

 

Yooo mwene Adamu disi! Buri munsi ahura n’amakuba n’ibizazane by’ubwoko butatu ariko nta na bumwe akuramo isomo kandi byibuze iyo aza kugira na bumwe akuramo isomo, yari kubaho yorohewe n’isi.

▪Ubwoko bwa mbere bw’amakuba n’ibizazane ahura nabyo buri munsi ni uko igihe cye cyo kubaho kigabanuka (isaha ku y’indi) ariko ntibimubabaze ahubwo akaza kubabazwa n’ibyamucitse mu mitungo y’isi, mu gihe imitungo ashobora kuba yayigarura ariko igihe cyagiye cyo ntikigaruka.

Dukoreshe igihe twahawe neza twikwita cyane ku byasizwe n’abatubanjirije kuko natwe tuzabisigira abandi.

 

▪Ubwoko bwa kabiri bw’amakuba n’ibizazane ahura nabyo buri munsi, ni uko yiyuha akuya ashaka amafunguro, iyo yayabonye mu nzira ya Halali(iziruwe) arabarurirwa noneho yayabona mu nzira ya Haramu (iziririjwe) akabihanirwa.

Dushake amafunguro ya Halali maze tunayafashihemo abandi kugirango tuzabarurirwe neza kandi twirinde amafunguro ya Haramu kugirango tutazahanwa hano ku isi no ku munsi w’urubanza.

 

▪Ubwoko bwa gatatu bw’amakuba n’ibizazane ahura nabyo buri munsi, byo birahambaye cyane kurusha ibyo byombi. Bati: “Ni ibihe?” Ati: “Nta munsi ucya uretseko aba yegera Akhera (ubuzima bwa nyuma y’isi) kandi akaba atazi niba ari uwo mu muriro cyangwa uwo mu ijuru”.

Uretse kwita ku nyigisho z’idini yacu nziza itagatifutse ya Islam nta y’indi nzira ihari yaturokora umuriro wa Djahanam.

 

Biharul An’war, Umz.18 Urp. 160

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here