IBIMENYETSO BIGARAGAZA KO UMUGARAGU YISHIMIWE N’IMANA

 

رُويَ أنّ موسى عليه السلام قالَ: يا رَبِّ أخبِرْني عن آيَةِ رِضاكَ عن عَبدِكَ ، فَأوحَى اللّه ُ تعالى إلَيهِ: إذا رَأيتَني اُهَيِّئُ عبدِي لطاعَتِي وأصرِفُهُ عن مَعصِيَتي ، فذلكَ آيَةُ رِضايَ؛

Byakiriwe ko rimwe Nabi Musa (alayhi salaam) yabajije Imana ati:

“Nyagasani! Mbwira ku bimenyetso bigaragaza ko wishimiye umugaragu wawe!”

Imana imuha wahyi(amahishurirwa) imubwira iti:

“Nuzabona ndigutegura umugaragu wanjye kunyumvira ndimo no kumushyira kure yo kuncumuraho, icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko namwishimiye.”

Igihe cyose uziyumvamo igishyuhirane cyo kugandukira Imana uzahite ugiha umutima wawe aricyo cyiwuyobora, ibyo bizatuma uguma mu mpuhwe z’Imana kandi ikindi ugomba kumenya ni uko aho uba utangije intambara ikomeye hagati yawe n’ikivume Shaytwani ugomba gushikama  rero.

Imana ikomeza ibwira Nabi Musa (alayhi salaam) iti:

إِذَا رَأَیتَ نَفسَک تُحِبُّ المَسَاکینَ وَ تُبغِضُ الجَبَّارِینَ فذلِكَ آيَةُ رِضاىَ

“Igihe uzabona umutima wawe urimo ukunda abatishoboye kandi urimo no kwanga abishyira hejuru, icyo nacyo ni ikimenyetso cyo kwishimirwa nanjye.”

Biharul Anwar umz. 67 Urp. 26- 27

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here