Sidjida y’itegeko ya Qor’an uko ikorwa

A) Muri izi Surat uko ari enye , harimo ayat umuntu asoma cyangwa yumva abandi bayisoma akaba ari ngombwa kuri we gukora sidjidah:

– Surat al-Sidjida ayah ya 15

– Surat al-Fussilat ayah ya 37

– Surat al-Najm ayah ya 62

– Surat al-Alaq ayah ya 19

=>Nyuma yo gusoma cyangwa kumva undi asomye imwe muri izi ayah umuntu agomba guhita ukora sidjida.

B) Iyo umuntu yibagiwe gukora iyi sidjida, igihe cyose ubyibukiye agomba kuyikora

C) Igihe umuntu yumvise umuntu asoma Qor’an ariko baramufashe amajwi haba kuri radio cyangwa television cyangwa ahandi:

(1) Ayatullah Sistani : Avuga ko icyo gihe gukora sidjida atari ngombwa

(2) Ayatullah Khamenei : Avuga ko icyo gihe gukora sajdat aritegeko kuyikora

(3)Ayatullah Makarim Shiraz: Avuga ko ihtiyat wajibu ugomba gukora sajdat

D) Iyo ayat ya sajdat uyumvise kuri radio cyangwa television, uriko umuntu uri gusoma Quran akaba ariho murako kanya (live) :

(1) Ayatullah Sistani : Avuga ko icyo gihe ugomba gukora sajdat.

(2)Ayatullah Khamenei  : Avuga ko icyo gihe nitegeko gukora sajdat

(3) Ayatullah Makarim Shiraz : Avuga ko icyo gihe ihtiyat wajibu ugomba gukora sajdat.

E) Ntago ari itegeko kuvuga dhikiri muri sidjida yitegeko ya Qor’an ariko ni musitahabu ( ni byiza) kuvuga iyi dhikiri ikurikira:

ﻻ ﺍِﻟﻪَ ﺍِﻟَّﺎ ﺍﻟﻠَّﻪُ ﺣَﻘًّﺎ ﺣَﻘًّﺎ ، ﻻ ﺍِﻟﻪَ ﺍِﻟَّﺎ ﺍﻟﻠَّﻪُ ﺍِﯾﻤﺎﻧﺎً ﻭَ

ﺗَﺼْﺪِﯾﻘﺎً ، ﻻ ﺍِﻟﻪَ ﺍِﻟَّﺎ ﺍﻟﻠَّﻪُ ﻋُﺒُﻮﺩِﯾَّﺔً ﻭَ ﺭِﻗًّﺎ ﺳَﺠَﺪْﺕُ ﻟَﮏَ

ﯾﺎ ﺭَﺏِّ ﺗَﻌَﺒُّﺪﺍً ﻭَ ﺭِﻗًّﺎ ﻻ ﻣُﺴﺘَﻨْﮑِﻔﺎً ﻭَ ﻻ ﻣُﺴْﺘَﮑْﺒِﺮﺍً ، ﺑَﻞْ

ﺃَﻧَﺎ ﻋَﺒْﺪٌ ﺫَﻟِﯿﻞٌ ﺿَﻌِﯿﻒٌ ﺧﺎﺋِﻒٌ ﻣُﺴْﺘَﺠِﯿﺮ

=> La ilaha ilallahu haqqan haqqa, la ilaha ilallahu iimaana wa taswdiqa, la ilaha ilallahu ubuudiyyatu wa riqqa, sajadtu laka ya rabbi ta’abbuda wa riqqa, la mustan’kifa wa laa mustak’bira, bal anaa abdu dhalilu dwa’ifu kha’ifu mustajiir.

 

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here