Ese kurya isenene biremewe?

Amategeko y’idini avuga ko iyo isenene zafashwe zikiri nzima, zaba zafashwe n’umuslamu cyangwa undi muntu utari umuslamu,icyo gihe kuzirya biremewe. Si ngombwa kandi ko umuntu atangiza izina ry’Imana(Bismillah) igihe agiye kuzifata. Ariko iyo isenene zifitwe n’umuntu utari umuslamu zikaba zapfuye kandi umuntu akaba atazi niba yazifashe zipfuye cyangwa ari nzima, nubwo yakubwira ko yazifashe ari nzima icyo gihe kuzirya ni haramu.

Ese kujya mu birori birimo inzoga biremewe?

Muri islamu kunywa inzoga n’ibindi bintu bisindisha ni haramu. Ku kijyanye no kujya mu birori birimo inzoga,amategeko y’idini avuga ko kurira no kunywera mu birori birimo inzoga, ari haramu. Naho kujyayo gusa nabyo ntibyemewe. Uretse gusa kujyayo ugiye kubuzanya ibibi no kubwirizanya ibyiza nibwo byemewe kuba wajyayo.

Ese biremewe gufata amajwi,amafoto n’amashusho by’abantu no kubikwirakwiza?

Amategeko y’idini avuga ko iyo amajwi, amafoto n’amashusho bifatiwe mu nama rusange cyangwa mu byicaro rusange kuyafata ntacyo  bitwaye.  Ariko iyo kubisakaza kubikwirakwiza bituma uwo muntu wafashwe amajwi, amafoto n’amashusho ata agaciro, aseba, afatwa nabi muri muri rubanda, bigakurura urwango hagati y’abantu cyangwa bigatuma amabanga ye ajya ahagaragara, gufata ayo majwi, amafoto cyangwa amashusho no kubikwirakwiza ntago byemewe. Ariko iyo atari mu nama rusange cyangwa ibyicaro rusange, gufata amajwi, amafoto n’amashusho umuntu atabiherewe uburenganzira ntago byemewe.

Ese biremewe ko umusilamu arya ibiryo byatetswe n’umukristu,umuyahudi,…cyangwa undi muntu wo muri Ahlal Kitabu cyangwa se ibiryo byatetswe n’umuntu utemera Imana?

Amategeko y’idini avuga ko:

  1. Iyo ibiryo byatetswe n’umukristu,umuyahudi,… cyangwa undi muntu wo muri Ahlal-Kitabu, kubirya biremewe kabone n’ubwo umubiri we waba wahuye n’ibyo biryo(ni ukuvuga ko atari ngombwa ko aba yabitetse yambaye gants). Ariko iyo muri ibyo biryo harimo inyama bikaba bigaragara ko ariwe wazibagiye (nk’igihe yibagiye inkoko,imbata,…), icyo gihe kurya ibyo biryo ntago byemewe.
  2. Kurya ibiryo byatetswe n’umuntu utemera Imana cyangwa usenga ibigirwamana byemewe gusa iyo mu kubitegura  ubutohe bw’umubiri we butahuye n’ibyo yateguye cyangwa igihe yabiteguye yambaye gants. Ariko iyo muri ibyo biryo harimo inyama bikaba bigaragara ko ariwe wazibagiye (nk’igihe yibagiye inkoko,imbata,…), icyo gihe kurya ibyo biryo ntago byemewe.

Ese biremewe ko umugore asomera Qoran ahantu hateraniye abagabo?

Amategeko y’idini avuga ko  umugore yemerewe gusomera Qoran ahantu hari cyangwa hateraniye abagabo .Ariko igihe uwo mugore azi ko abo bagabo bari kumwumva, ni haramu kuri we koroshya ijwi, kurigira ryiza cyangwa se guhindura ijwi k’uburyo rikurura abagabo rikaba ryatuma abagabo bari aho bamwifuza cyangwa rikaba ryabatera kugwa mu cyaha.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here