Ubumenyi ni ikintu cy’agaciro gakomeye imbere ya Allah (swt) niyo mpamvu muri Quran harimo imirongo myinshi ishimagiza cyangwa itaka abamenyi.

Nta gitangaje mu kuba ibitotsi by’umumenyi biruta ibihagararo n’ibisibo bitari iby’umumenyi kuko ubugandukiramana nyabwo bushingiye ku bumenyi.

Gushaka ubumenyi ni itegeko rya Allah ntabwo ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.

Intumwa y’Imana kuri twe Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) we utajya avuga agendeye ku marangamutima ye yaravuze ati:

 العِلمُ خَزائنُ و مَفاتِيحُهُ السُّؤالُ، فَاسألُوا رَحِمَكُمُ اللّه ُ فإنّهُ يُؤجَرُ أربَعةٌ : السائلُ. و المُتَكلِّمُ. و المُستَمِعُ. و المُحِبُّ لَهُم

“Ubumenyi ni ubuhuniko urufunguzo bwabwo ni ukubaza cyo nimubaze bityo mugirirwe impuhwe kuko mu kubaza harimo ibihembo bya bane: Uwabajije, Uwasubije,  Uwateze amatwi hamwe n’ukunze aba [uwabajije, uwasubije n’uwateze amatwi].”

🎯 Nimucyo twimakaze umuco wo kubaza kuko bizatuma tugirirwa impuhwe na Allah kandi natugirira impuhwe, niyo ntsinzi yacu yo kutajya muri Djahanam.

📚 Tuhuf al-uquul: 4

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here