Bivuye kuri Ibn Abi Ya’aqub yavuze ko yumvishe umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Imam Swadiq (alayhi salaam) avuga ati:
إِنَّ الرَّجُلَ إِذَا كَانَ يَعْلَمُ السُّورَةَ ثُمَّ نَسِيَهَا أَوْ تَرَكَهَا وَ دَخَلَ الْجَنَّةَ، أَشْرَفَتْ عَلَيْهِ مِنْ فَوْقٍ فِي أَحْسَنِ صُورَةٍ، فَتَقُولُ: تَعْرِفُنِي؟
فَيَقُولُ: لَا،
فَتَقُولُ: أَنَا سُورَةُ كَذَا وَ كَذَا لَمْ تَعْمَلْ بِي وَ تَرَكْتَنِي أَمَا وَ اللهِ لَوْ عَمِلْتَ بِي لَبَلَغْتُ بِكَ هَذِهِ الدَّرَجَةَ وَ أَشَارَتْ بِيَدِهَا إِلَى فَوْقِهَا
“Mu by’ukuri umuntu uzaba azi isurat (ya Qur’an) maze akaza kuyibagirwa cyangwa ntayishyire mu ngiro nyuma akagirirwa ubuntu bwo kwinjizwa mu ijuru, iyo surat izamuzira iri mu ishusho nziza itangaje maze imubwire iti: “Ese wamenye?!”
Avuge ati: “Ashwi daa! Ntabwo nakumenye!”
Aho izahita imubwira iti: “Njye ndi isurat runaka ariko ntabwo wanshyize mu ngiro kandi warandetse uranyibagirwa! Wallah! Iyo uza kuba utarandetse ukanashyira mu ngiro, mba nkugejeje kuri ruriya rwego(yerekana hejuru).”
Al-kafi, Umz. 4 H. 4053