Impanuro buri mubyeyi yakwifuza guha umwana we

Mwana wange;

Ndaguhanura nguhamagarira gutinya Imana nyagasani no kuyumvira iteka no kubaka umutima wawe binyuze mu guhora uyizirikana no kuyishikamaho. Ese hari umubano mwiza waruta umubano wawe n’Imana Nyagasani mu gihe waba uwukomeje?

Umutima wawe, wurindishe impanuro, kwishyira hejuru kwawo ukurimburishe kudakunda isi ndetse uwushikamishe ikizere n’ubugenge kandi uwumurikire unawuhe gutuza uzirikana urupfu, uhore uzirikana ko iyi si izashira, kandi ukangure umutima wawe ukoresheje isesengura ry’ibibera kuri iyi si bitari byiza ndetse uwutinyishe imihindagurikire y’ibibera hano ku isi amanywa n’ijoro.

Garagariza umutima wawe amateka y’abatubanjirije kandi uwibutse ibyago n’amakuba byababayeho; wutembereze mu matongo y’abatubanjirije uwereke ibisagazwa by’amateka yabaranze.

Tekereze ku bikorwa byabo, utekereze aho bavuye n’aho bagiye! Batandukanye n’inshuti zabo, bajya mu yindi si aho bameze nk’abashyitsi, mbese urebye, nta gihe kizashira nawe utabaye umwe muri bo.

Bityo rero iteganyirize wiyubakira ejo heza kandi iherezo ryawe ryiza nturigurane isi, irinde kuvuga ibyo utazi kandi ibitakureba ntukabivuge, ntukanyure mu nzira utinya ko yakuyobya kuko kwirinda mu gihe utinya kuyoba, biruta kugwa mu cyaha gifite iherezo riteye ubwoba.

Izo ni impanuro zakuwe mu ibaruwa y’impanuro Imam Aliy(alayhi salaam) yandikiye umwana we Imam Hasani al Mujtaba(alayhi salaam) ubwo yari atabarutse ku rugamba rwa Swiffin, ziboneka mu ibaruwa ya 31 iboneka mu gitabo Nahjul balaghat, kigizwe n’imbwirwaruhame, amabaruwa n’imvugo z’ubuhanga byose bikomoka ku muyobozi w’abemera Aliyun bn Abi Talib alayhi salaam.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here