ESE ISLAM IHA ABAYOBOKE BAYO UBURENGANZIRA BWO GUKUBITA ABAGORE BABO?

 

Turasubiza iki kibazo twisunze Quran ntagatifu yo vomo ry’ibanze ry’inyigisho n’imyemerere ya kiislamu

[Quran 4:34]

الرِّجَالُ قَوَّامُونَ عَلَى النِّسَاءِ بِمَا فَضَّلَ اللَّهُ بَعْضَهُمْ عَلَى بَعْضٍ وَبِمَا أَنْفَقُوا مِنْ أَمْوَالِهِمْ فَالصَّالِحَاتُ قَانِتَاتٌ حَافِظَاتٌ لِلْغَیْبِ بِمَا حَفِظَ اللَّهُ وَاللَّاتِی تَخَافُونَ نُشُوزَهُنَّ فَعِظُوهُنَّ وَاهْجُرُوهُنَّ فِی الْمَضَاجِعِ وَاضْرِبُوهُنَّ فَإِنْ أَطَعْنَکُمْ فَلَا تَبْغُوا عَلَیْهِنَّ سَبِیلًا إِنَّ اللَّهَ کَانَ عَلِیًّا کَبِیرًا

“Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo. Bityo abagore batunganye ni abicica bugufi bagacunga neza ibyabo bashakanye nabo mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Kandi abagore bigomeka mujye mubimuka mu buryamo (nibatisubiraho) mujye MUBAKUBITA ariko nibisubiraho bakabumvira ntimuzabashakeho impamvu. Mu by’ukuri, Allah ni usumba byose uhambaye.”

 

Bitewe nuko abaislam benshi babayeho batarajwe inshinga no gusobanukirwa idini yabo niyo mpamvu usanga hari abagabo bitwaza uyu murongo wa Qur’an bagakubita abagore babo.

Nibyo Quran yakoresheje ijambo GUKUBITA ariko yanasobanuye uko bigomba gukorwa.

Uburyo bwavuzwe hano muri Quran ntabwo ari ugukubita nk’uwirwanaho cyangwa nk’ukubita igisambo nk’uko bikorwa na benshi, cyane cyane muri ibi bihe byacu. Oya rwose sibyo!

Amategeko ya islam avuga ko uramutse ukubise umugore ukamukomeretsa cyangwa ugatuma azana ububyimbe, aho ugomba gutanga Diyat (icyiru) akenshi iyo Diyat itangwa kuwakubiswe iba iremereye cyane.

Intumwa y’Imana Muhammad (Sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yaravuze ati:

وَ مَنِ اتَّخَذَ زَوْجَهً فَلْیُکْرِمْهَا‌

“Uzashaka umugore AGOMBA no kumwubaha.”

Ibi bivuze ko kubaha umugore atari amahitamo ahubwo ari itegeko mu idini ya islam.

[Mustadirak al-Wasa’il um14 ur250 H16617]

 

Nta muntu muzima ufite ubwenge bukora neza ushobora kuvuga ko mu gukubita, nk’uko twe tubifata harimo icyubahiro. Nukubita umugore ako kageni uzaba ukoze ibitandukanye n’ibyo wigishijwe n’Intumwa Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam).

Aha turasobanukiwe ko gukubita kwavuzwe muri Quran atari nk’uko twe tubifata.

 

NONE NI GUTE TUGOMBA GUKUBITA ABAGORE BYAVUZWE MURI AYAT YA QURAN?

 

Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (Sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) we Imam Baqir (alayhi salaam) ubwo yasobanuraga iyi ayat yavuzeko ari ugukubita hakoreshejwe agati gakoreshwa mukoza amenyo, mu rwego rwo kumwereka ko yakurakaje.

[Tafsiir al-Tib’yaan um3 urp 191]

 

 

ABAGORE NI ABAMIKAZI, NI ABANYACYUBAHIRO MURI ISLAM

Ariko se ko twihutira gukubita abagore twe abagabo tuba twubahirije ibisabwa byose cyangwa twabaye ba barengayabo?

Intumwa y’Imana Muhammad (Sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yaravuze ati:

فَأَیُّ رَجُلٍ لَطَمَ امْرَأَتَهُ لَطْمَهً أَمَرَ اللَّهُ عَزَّ وَ جَلَّ مَالِکاً خَازِنَ النِّیرَانِ فَیَلْطِمُهُ عَلَى حُرِّ وَجْهِهِ سَبْعِینَ لَطْمَهً فِی نَارِ جَهَنَّمَ وَ أَیُّ رَجُلٍ مِنْکُمْ وَضَعَ یَدَهُ عَلَى شَعْرِ امْرَأَهٍ مُسْلِمَهٍ سُمِّرَ کَفُّهُ بِمَسَامِیرَ مِنْ نَارٍ الْخَبَرَ‌

“Umugabo wese uzakubita urushyi umugore we, Imana izategeka Malayika ushinzwe umuriro ko ajyanamo uwo mugabo akamukubitiremo ishyi mirongo irindwi kandi n’umugabo wese uzakora mu musatsi w’umuislamkazi abikoranye inabi, ibiganze bye bizaterwa imisumari yo muri djahannam ku munsi w’imperuka.

[Mustadirak al-Wasa’il umz.14 urp.250 H16619]

 

Mu gihe hari ibyo utumvikanaho n’uwo mwashakanye ni byiza ko ukemura ikibazo ukinyujije mu nzira washyiriweho na islam, ntabwo gukubita muri ubwo buryo bukomeretsa ari umuti wo kutumvikana n’uwo mwashakanye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here