Uko bigenda iyo umwe mubashakanye avuye mu idini ya Islamu (abaye Murtadi)

Kugirango tubyumve neza turabanza turebe ubwoko bwa murtadi:

  1. Murtadi Fitwiriya: Ni umuntu wavuye mu idini ya Islamu ariko yaravutse ku babyeyi bose b’abasilamu cyangwa se umwe muribo akaba yari umusilamu, maze uwo muntu akagera mu gihe cya balighu (cy’ubukure) ari umusilamu akaza kuva m’ubuslamu nyuma yaho.
  2. Murtadi Milliy: Ni umuntu wavuye mu idini Islamu ariko akaba yari yaravutse ku babyeyi batari abasilamu .Ni ukuvuga ko yahoze atari umusilamu nyuma aza kwinjira ubusilamu maze nyuma yaho abuvamo.

Iyo umugore abaye Murtadi:

  • Iyo umugore ubana n’umugabo abaye murtadi Milliy, uwo ahita atandukana n’umugabo we maze akajya muri Eda nk’iyumugore wahawe italaqa. Uwo mugore naba ari muri Eda akicuza akongera kuba umusilamu, azakomeza abane n’umugabo we nta kibazo (batongeye gusezerana bundi bushya). Eda nirangira umugore ataricuza ngo abe umusilamu amasezerano yabo azaba abaye impfabusa, kugirango yongere abane n’umugabo we nuko azicuza agasubira muri islamu maze nyuma yaho bagasezerana bundi bushya.
  • Iyo umugore abaye murtadi Fitwriya, ahita atandukana n’umugabo we maze akajya muri Eda imeze nk’iy’umugore wapfushije umugabo. Nyuma ya Eda uwo mugore ashobora gushaka undi mugabo.

Iyo umugabo abaye Murtadi:

  • Iyo umugabo ubana n’umugore abaye murtadi Milliy, uwo ahita atandukana n’umugore we maze umugore akajya muri Eda nk’iyumugore wahawe italaqa. Uwo mugabo niyicuza akongera kuba umusilamu umugore we akiri  muri Eda , azakomeza abane n’umugore we nta kibazo (batongeye gusezerana bundi bushya). Eda nirangira umugabo ataricuza ngo abe umusilamu amasezerano yabo azaba abaye impfabusa, kugirango yongere abane n’umugore we nuko azicuza agasubira muri islamu maze nyuma yaho bagasezerana bundi bushya.
  • Iyo umugabo abaye murtadi Fitwriya, ahita atandukana n’umugore we maze umugore akajya muri Eda imeze nk’iy’umugore wapfushije umugabo. Nyuma ya Eda ashobora gushaka undi mugabo.

Iyo umugabo cyangwa umugore umwe muri bo abaye Murtadi Fitwriya barabonanye:

Iyo umugore cyangwa umugabo  abaye murtadi Fitwriya, umwe ahita aba haramu ku wundi. Icyo gihe bahita batandukana maze umugore akajya muri Eda imeze nkiy’umugore wapfushije umugabo. Amategeko y’idini avuga ko iyo uwabaye murtadi asabye imbabazi akanicuza kuri Allah akongera kuba umusilamu:

– Iyo abaye umusilamu( yaba umugore cyangwa umugabo) umugore akiri muri eda,amasezerano bagiranye mbere agumaho.

– Iyo abaye umuslamu eda yararangiye amasezerano aba yabaye impfabusa.Kugirango bongere kubana bizasaba ko bongera gusezerana bundi bushya.

Iyo umugabo cyangwa umugore umwe muri bo abaye murtadi Fitwriya batarigeze babonana cyangwa umugore yaracuze (atakibyara):

Aha iyo umugore cyangwa umugabo  abaye murtadi Fitwriya,umwe ahita aba haramu ku wundi.Icyo gihe bahita batandukana kandi umugore nta eda ajyamo.

Iyo umugabo cyangwa umugore umwe muri bo abaye Murtadi Milly barabonanye:

Iyo umugore cyangwa umugabo umwe muri bo abaye murtadi Milliy, bahita tandukana kuko umwe aba yabaye haramu ku wundi. Umugore ahita ajya muri Eda nk’iyumugore wahawe italaqa. Uwo mugore naba ari muri Eda, uwabaye murtadi akicuza akongera kuba umusilamu, amasezerano yambere azagumaho bakomeza babane ntakibazo(batongeye gusezeraa bundi bushya ).Eda nirangira uwabaye murtadi ataricuza ngo abe umusilamu, kugirango bongere kubana nuko uwabaye murtadi azicuza agasubira muri islamu maze nyuma bagasezerana bundi bushya.

Iyo umugabo cyangwa umugore umwe muri bo abaye murtadi Milliy batarigeze babonana cyangwa umugore yaracuze (atakibyara)

Aha iyo umugore cyangwa umugabo  abaye murtadi Milliy,umwe ahita aba haramu ku wundi. Icyo gihe bahita batandukana kandi umugore nta eda ajyamo.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here