Ibyo umugabo akwiye kumenya k’umugore n’ibyo yakora kugira ngo urugo rwabo rutere imbere:
- Umugore akeneye kumvwa no gutegwa amatwi.
Mu mibanire y’abantu, iyo ubwiye umuntu ikintu wizeye ko ari ingira kamaro ntagutege amatwi cyangwa ngo akwiteho akumve, ibyo bintu birababaza cyane. Iyo bigeze k’umugore ho rero biba ibindi bindi. Wowe mugabo menya ko umugore akunda umuntu umutega amatwi akamwumva. Mu gihe bitagenze gutyo, bizarakaza umugore usange umubano wanyu wabuzemo ibyishimo kandi byaturutse ku kintu nkicyo cyoroshye kugikora. Ni umugore wawe afite ibyo ashaka kukubwira, kabone n’ubwo kuri wowe waba ubibonamo ibidafite akamaro, muhe umwanya abikubwire kuko kuri we hari igihe aba abona ko ari ingenzi kubikubwira.Wimwamagana mu gihe ataragira n’icyo akubwira kuko ibyo bizatuma yiyumva nkaho ntacyo amaze ntan’agaciro umuha.
2) Umugore akeneye kuvuga.
Abenshi mu bagore uko baremye, bakunda kuvuga. Iyo umugore avuze, bituma yumva aruhutse kandi atuje. Wowe mugabo rero igihe ubonye umugore wawe atangiye kuvuga yaba avuga ibyiza(inkuru) cyangwa ibibi(arakaye)mureke avuge yimare agahinda, wimucecekesha kuko nyuma yo kubivuga azatuza yishime. Ariko numucecekesha,bizatuma bya bintu yashakaga kuvuga bimugumamo bitume abura amahoro usange yabuze ibyishimo abeho afite umushiha n’umujinya bya hato na hato.
- Umugore akunda ko umugabo amwitaho.
Kwita k’umugore biri kuvugwa hano,biri mu bice bibiri:
a) Kumwitaho umuha ibyo akeneye: Abagore n’abantu bakunda impano kabone n’ubwo yaba yoroheje. Wowe mugabo ufite inshingano zo kwita k’umugore wawe umuha ibyo akeneye aribyo: Ibimutunga, aho kuba, kumuvuza, imyambaro, amavuta yo kwisiga,…Kabone n’ubwo umugore yaba akurusha ubushobozi gerageza uko ushoboye umwereke ko umwitayeho.
b) Kumwitaho m’uburyo bwo kwita kubyo akora no kugira icyo ubivugaho. Urugero: Nk’igihe yisukishije, yasize inzara,yambaye neza, yahinduye amavuta, yahinduye amarido, yahinduye uko intebe zari ziteye,…N’ibindi bikorwa nk’ibyo. Wowe mugabo rero menya ko abagore baba bashaka ko icyo bakoze cyose ukitaho ukakibona hakiri kare umugore atiriwe akikwereka kandi ukanamwereka ko wakibonye. Mu gihe witaye ku tuntu duto nk’utwo bizashimisha umugore wawe cyane. Kandi nubwo ari utuntu duto, nutatwitaho bizababaza umugore wawe kuko akenshi usanga aba yabikoze kubera wowe.
4. Abagore bakunda kubahwa.
Kubaha no kubahwa n’ikintu k’ingenzi mu mibanire y’ikiremwa muntu. Umugore rero n’umuntu ishimishwa no kugaragarizwa icyubahiro imbere y’abantu. Umugabo agirwa inama yo kugaragariza icyubahiro umugore we igihe ari mu bantu benshi nk’imbere y’abana, abagize umuryango no mu bandi bantu.
- Umugore akunda akanishimira kugaragarizwa imbaraga n’umugabo we.
Abagore bazi kandi bizera ko abagabo ari abanyembaraga. Wowe mugabo rero wituma icyo kizere umugore agufitiye kivaho. Ibyo ukora byose bikorane imbaraga n’umuhate kuko bishimisha umugore igihe ukubona ibyo ukora byose ubikorana imbaraga. Abagore ntago bakunda umugabo w’umunyabwoba, umugabo uhora murugo (nta mpamvu),umugabo w’umunebwe, umugabo ukunda kuryama cyane…