KWISILAMUZA MURI ISLAMU

Ametegeko y’idini ya Islamu avuga ko gihe umubyeyi abyaye umwana w’umuhungu, amusilamuza  akiri muto. Iyo ageze mu gihe cy’ubukure  ( balegh) adasilamuwe, biba itegeko kuriwe ko yisilamuza we ubwe. Kuko igohe ashaka kujya gukora hijja, icyo gihe biba ari itegeko kuri we zko agomba kuba asilamuye. Kuko gukora Twawaaf (kuzenguruka inzu ya Nyagasani iri i Makka inshuro zirindwi) iba impfabusa igihe ayikoze adasilamuye

  • Ibadat zose z’umugabo udasilamuye ziremerwa uretse ibadat imwe gusa ariyo Twawaaf (kuzenguruka inzu ya Nyagasani iri i Makka inshuro zirindwi). Ni ukuvuga ko umugabo agiye muri hijja adasilamuye,Twawaaf ye izaba impfabusa. Akaba asabwa kuzasubirayo kwishyura hijja ye yangiritse, aruko amaze kwisilamuza.
  • Umugabo wagiye muri hijja adasilamuye, kuberako Twawaaf Nisa’a (Twawaaf ikorwa n’abasilamu kugirango abashakanye umwe abe aziruriwe undi) ye iba yangiritse, uwo bashakanye akomeza kuba haramu (uziririjwe) kuri we kugeza igihe azajya kwishyura ya Twawaaf (cyangwa hijja)yangiritse.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here