Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yabwiye umusahaba wayo Ali mwene Abi Talib (alayhi salaam) iti:

فَاغتَسِلْ فِي كُلِّ جُمُعَةٍ و لَو أنَّكَ تَشتَرِي الماءَ بِقوتِ يَومِكَ و تَطويهِ فَإنَّهُ لَيسَ شَيءٌ مِنَ التَّطَوُّعِ أعظَمَ مِنه

“Kora ghusli(oga/iyuhagire) kuri buri munsi w’ijuma kabone n’ubwo ikiguzi cy’amazi yayo cyaba ari icyo kurya cyawe cy’uwo munsi kandi ubigire umugenzo kuko nta gikorwa mu migenzo myiza kiruta ibyo.”

Umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) Imam Baqir (alayhi salaam) nawe ati:

Mu gihe urimo ukora iyo ghuslu ni byiza ko uvuga uti:

أَشْهَدُ أَنْ لَاإِلٰهَ إِلّا اللّٰهُ وَحْدَهُ لَاشَرِيكَ لَه
ASH’HADU AN LAA ILAHA ILLA ALLAHU WAHDAHU LAA SHARIIKA LAHU
Ndahamyako nta yindi Mana uretse Allah we rukumbi udafite icyo abangikanye nacyo

وَأَشْهَدُ أَنَّ مُحَمَّداً عَبْدُهُ وَرَسُولُه
WA ASH’HADU ANNA MUHAMMADAN ABDUHU WA RASUULUHU
Kandi ndahamya ko Muhammad ari umugaragu we akaba n’intumwa ye

اللّٰهُمَّ صَلِّ عَلىٰ مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ
ALLAHUMA SWALI ALAA MUHAMMAD WA AALI MUHAMMAD                                               Mana Nyagasani hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad hamwe no ku be

وَاجْعَلْنِي مِنَ التَّوَّابِين
WA DJA’ALNI MINA AL- ATAWWABIINA
Kandi unshyire mubagirirwa impuhwe na we

وَاجْعَلْنِي مِنَ الْمُتَطَهِّرِين
WA DJA’ALNI MINA AL- MUTATAHHIRIINA
Unanshyire mubisukura bagasukuka

📚Biharul Anwar, Umz. 81 Urp 129
📚Al- U’ruwatul wuthiqa, Umz 2 Urp 145

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here