INKURU Y’ABAGABO BABIRI B’ABATEKAMUTWE

Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Omar mwene Khatwab hari abagabo babiri baje aho umugore yari atuye baza bazanye n’umutungo wabo maze begera uwo mugore baramubwira bati: “Tugiye mu rugendo none tubikire uyu mutungo wacu kandi nihaza umwe muri twe ntuzawumuhe uzawuduhe aruko tuje twese turikumwe tuzanye”. Umugore yabanje kubyanga ariko nyuma aza kubyemera ababikira umutungo wabo maze baragenda. Hashize igihe gito umugabo umwe muri bo yaraje asaba wa mugore umutungo bamusigiye, nuko umore arawumwima amubwira ko atawumuha wenyine kuko basezeranye  ko nihagira uza kuwufata ari umwe atazawumuha.Wa mugabo yabwiye umugore ko mugenzi we yapfuye akaba ariyo mpamvu aje wenyine, nuko wa mugore amaze kumva ko undi mugabo yapfuye yemera gutanga umutungo awuha wa mugabo.

Hashize igihe wa mugabo w’undi nawe yaraje asaba wa mugore umutungo bamusigiye nuko umugore amubwira ko mugenzi we yaje akavuga ko yapfuye none imitungo yose yarayimuhaye kuko yaraziko yapfuye.Uwo mugabo yanze kwemera ibyo umugore amubwira maze biba ngombwa ko bajyana ikirego kuri Khalifa Omar. Baragiye babwira Omar uko ikibazo kimeze maze Omar amaze kumva impande zombi abwira uwo mugore ko ariwe uri mu makosa none agomba kwishyura umutungo wabandi kuko yarenze ku masezerano yari yagiranye nabo bagabo y’uko umutungo atazawuha umugabo umwe ahubwo azawubaha barikumwe bose.

Kubera ko Imamu Ally(as) yarari aho, umugore yasabye Omar ko yareka  Imamu Ally(as) agakora ubushakashatsi kuri icyo kibazo maze abacire urubanza, nuko Imamu Ally(as) abaza wa mugabo ati:”Ese wowe na mugenzi wawe  ntimwabwiye uyu mugore ko umutungo wanyu muzawufata murikumwe? None ni ukuberiki waje kuwufata uri wenyine?”. Imamu akomeza avuga ati:” Umutungo wanyu uri iwange none wowe genda uzane mugenzi wawe muze muzanye ubundi ndawubaha”.Icyatumye Imamu Ally(as) abigenza gutyo nuko yari abizi ko abo bagabo bagambanye kugirango bahuguze uwo mugore no kuba yarashakaga ko nibaramuka bazanye bombi azahita asaba ko wa wundi watwaye imitungo ayigarura maze ahite ayibaha bombi barikumwe. Nuko umugabo aragenda ajya gushaka mugenzi we,….

Icyo twakwigira muri iyi nkuru:

  1. Twirinde gushakira ubutundi mu nzira mbi duhuguza abandi.
  2. Tugerageze kwitura ineza uwayitugiriye aho kumwitura inabi.
  3. Twihatire kugira umuco wo gufasha abandi.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here