Impanuro z’umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Ridhwa (alayhi salaam) ku iswala
Yaravuze ati:
ایاك أَنْ تَکسَلَ عَنْهَا أَوْ تَتَوَانَی فِیهَا أَوْ تَتَهَاوَنَ بِحَقِّهَا أَوْ تُضَیعَ حَدَّهَا وَ حُدُودَهَا أَوْ تَنْقُرَهَا نَقْرَ الدِّیک أَوْ تَسْتَخِفَّ بِهَا أَوْ تَشْتَغِلَ عَنْهَا بِشَی ءٍ مِنْ عَرَضِ الدُّنْیا أَوْ تُصَلِّی بِغَیرِ وَقْتِهَا، قال رسول الله صلی الله علیه و آله و سلم لَیسَ مِنِّی مَنِ اسْتَخَفَّ بِصَلَاتِهِ لَا یَرِدُ عَلَی الْحَوْضَ لَا وَ اللَّه
“Uramenye ntuzagire ubunebwe ku iswala, ntuzatsikamire ukuri kwayo, ntuzaburizemo n’imwe mu nkingi zayo, ntuzayisali vuba vuba nk’isake irimo itora, ntuzayisuzugure, ntuzite ku by’isi ku buryo biyikwibagiza cyangwa ukaba wayisali mu gihe kitari icyayo. Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yaravuze ati; Ntabwo ari kumwe nanjye wawundi utita ku iswala ye, rwose uyu ntabwo azanjyera imbere ubwo nzaba ndi ku isoko yo mu ijuru (Kawthar). Oya rwose ndarahiye!”
📚Mustadirak al-Wasa’il, Umz.1 Urp.172