INKURU Y’UMUGORE WAHIMBIYE UMUSORE ICYAHA KUKO YANZE KO BASAMBANA.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Omar bni Khatwab,hari umugore wari warakunze umusore bari baturanye maze bigeraho yifuza ko basambana. Kubera ko uwo musore yari umuntu w’umwemeramana  nyawe utinya Imana,kandi akaba atarashakaga gukora icyaha,yanze ibyo umugore yamusabaga maze umugore akomeza kumwinginga no gukoresha amayeri yose ashoboka ngo baryamane ariko umusore aramwangira.

Umugore abonye ko ibyo ashaka ataza kubigeraho biramurakaza cyane afata umwanzuro wo guhimbira uwo musore icyaha mu rwego rwo kumwihimuraho no kugirango ababazwe anahanwe n’ubutegetsi. Uwo mugore yafashe amagi mabisi maze arayamena ,afata umweru wo mu magi awigisa ku mubiri we no ku myenda maze ajya aho Khalifa Omar yarari aravuga ati:” Yewe Khalifa! Hari umusore wamfashe ku ngufu aransambanya n’ikimenyimenyi dore ibimenyetso byerekana ko yabikoze(yerekana wa mweru w’amagi avuga ko ari amasohoro y’uwo musore). Omar yumvise ibyabaye ahita ahamagaza wa musore amubaza niba koko yafashe uwo mugore ku ngufu ariko umusore arabihakana, nuko Omar yanga kwemera ibyo umusore yavugaga yiyemeza guhana wa musore.Umusore asaba Omar ko yareka Imamu Ally(as) agakora ubushakashatsi akareba niba koko ibyo bintu byabaye.

Imamu Ally(as) nawe waruri aho yitegereje imyenda basizeho ya magi arabimenya ko ari amagi maze ategeka ko bazana amazi ashyushye cyane nuko ategeka ko bayasuka ha hantu hasizwe amagi. Bamaze gusuka amazi kuri ya myenda iriho amagi, amagi yahise afatana amera nk’uko bigenda iyo atetswe(atogoshejwe). Imamu Ally(as) afataho kuri wa mweru w’amagi wamaze gufatana ashyira mu kanwa kugirango  yerekane neza ko ari amagi maze aracira,nibwo kubwira no kwereka abari bateraniye aho ko ari amagi umugore yakoresheje ashaka kubeshyera uwo muhungu. Nuko wa musore ararekurwa maze wa mugore ahanirwa kuba yari yabeshyeye umuntu no kuba yabeshye khalifa.

(Manaqibu Sar’wa: Umuryango w’ubucamanza bwa Imamu Ally(as).

Icyo twakwigira muri iyi nkuru:

  1. Twirinde ibyaribyo byose bishobora kugusha bagenzi bacu mu byaha.
  2. Dukomere ku gihagararo cyacu cyo kugaragira Imana kandi twirinde icyaricyo cyose cyatuma duteshuka tukava muri uwo murongo.
  3. Twirinde guhimbira ibyaha bagenzi bacu.
  4. Dusabe Imana kuduha gukomera ku kwemera kwacu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here