Kimwe mu bintu bigira akamaro mu mibanire y’abashakanye ni ukumenya inshingano zaburi wese.Umugabo n’umugore bafite inshingano zaba izireba umugabo,izireba umugore ndetse n’izo bahuriyeho bose. Zimwe mu nshingano ni izi zikurikira:

1) Inshingano z’umugabo k’umugore we:

  1. Gushaka ibitunga umugore.
  2. Gushakira umugore aho kuba.
  3. Kwambika umugore(kumushakira icyo yambara)
  4. Gushakira umugore ibikoresho by’ubwiza(amavuta yo kwisiga n’ibindi nk’ibyo)
  5. Gushaka ibikoresho byo munzu.
  6. Gushakira umugore umukozi igihe akenewe(nk’igihe arwaye cyangwa hari indi mpamvu ituma akenera  umukozi)
  7. Kuvuza umugore igihe arwaye.
  8. Gutoza no kwigisha umugore imico myiza.
  9. Kugaragariza urukundo umugore.
  10. Kubabarira umugore igihe yakoze ikosa agasaba imbabazi.
  11. Kubwira neza no kugirira neza umugore wawe.
  12. Gufata umugore nk’impano,ikiremwa muntu n’umufasha wawe aho kumufata nk’umukozi cyangwa ikindi kintu kidafite agaciro.
  13. Guhaza no gushimisha umugore mu gihe cyo gutera akabariro.

2) Inshingano z’umugore k’umugabo:

  1. Kwemera kuyoborwa n’umugabo.

Ubundi urugo rugereranywa nk’igihugu cyangwa ubwami aho ibyo byose biba bikeneye umuyobozi. Niyo mpamvu rugomba kugira umuyobozi kugira ngo rubashe gutera imbere no kugira aho rugera.Niyo mpamvu rero kandi umugabo afatwa nk’umuyobozi cyangwa umutware w’urugo.Kuko rero nta bami babiri mu gihugu kimwe,umugore asabwa kubaha no kwemera kuyoborwa n’umugabo ariko ibyo byose bigakorwa m’ubwubahane, ubwumvikane n’ubwuzuzanye.

2. Kujya no kuba aho umugabo aba cyangwa yabonye ubuturo(inzu):

Umugore gomba kubana no kuba aho umugabo aba. Keretse igihe aho umugabo aba cyangwa yabonye ubuturo hateye ikibazo cyatuma umugore abura ubuzima cyangwa hakaba hamugiraho ingaruka zikomeye nk’indwara n’ibindi.

  1.  Kumenyesha umugabo aho agiye igihe avuye mu rugo.

Nkuko twabibonye ko umugabo ari umutware n’umuyobozi w’urugo,umugore igihe agiye kuva mu rugo agomba  kumenyesha umugabo we aho agiye kugira ngo agende bizwi nanahura n’ikibazo umugabo aze kumenya uko abyitwaramo n’uko agikemura.

  1. Gufasha umugabo mu kuyobora urugo no muri gahunda ziteza urugo umbere.

Nk’uko umugore ari umufasha w’umugabo,agomba kumufasha muri byose cyane cyane muri gahunda zo guteza urugo imbere.Kumenya gucunga umutungo w’umugabo no kuwubyaza umusaruro anirinda kuwusesagura.

  1. Korohereza no gufasha umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.

Umugore afite inshingano zo korohereza,gufasha umugabo no gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza.Urugero: Nko kwishyiraho imitako,kwambara neza,kwisiga neza,…mbere y’uko icyo gikorwa gitangira.

3) Inshingano bahuriyeho bose:

  1. Kurera abana no kubitaho uko bikwiye.
  2. Imibonano mpuzabitsina iboneye kandi yishimiwe na buri wese.
  3. Gushakira hamwe icyateza urugo imbere.
  4. Kubwirana neza,kubahana no kutishishanya hagati yabo.
  5. Gufashanya imirimo yo mu rugo.Urugero :Nk’igihe umugore arimo kwita cyangwa konsa umwana,umugabo akaba ari gukora indi mirimo yo mu rugo.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here