AL IKH’LAS

 

Al Ikhlas ni kimwe mu bintu by’ingenzi kandi by’ibanze abemeramana bahamagarirwa kandi bashishikarizwa mu nyandiko z’idini zitandukanye!

Imana muri Quran itegeka intumwa yayo muri aya magambo iti:

فَاعۡبُدِ اللّٰهَ مُخۡلِصًا لَّهُ الدِّيۡنَ اَلَالِلّٰهِ الدِّيۡنُ الۡخَالِصُ

Jya ugaragira Imana by’ukuri abe ari yo werekezaho umutima wawe wose unakore imihango y’idini kubera yo. Menya ko idini itunganye ari idini ya Allah

[Suratu Zumar ayat ya 2,3]

Iri tegeko si itegeko rireba intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) gusa, ahubwo n’izindi ntumwa z’Imana zarebwaga n’iri tegeko nk’aho Imana ivuga ku ntumwa y’Imana Yusufu(alayhi salaam) iti “innahu kaana min ibaadina almukhlaswiina” ndetse no ku zindi ntumwa n’abahanuzi batandukanye.

Si itegeko kandi rireba intumwa n’abahanuzi gusa ahubwo natwe dukurikira inyigisho z’intumwa n’abahanuzi iryo tegeko riratureba cyane, nko muri Quran ntagatifu, surat al ghaafir ayat ya 14, Imana nyagasani iragira iti:

فَادۡعُوا اللّٰهَ مُخۡلِصِيۡنَ لَهُ الدِّيۡنَ وَلَوۡ كَرِهَ الۡـكٰفِرُوۡنَ

Nuko rero nimwiyambaze Allah n’imitima yanyu yose, kabone n’ubwo ibyo bitashimisha abahakanyi.

Iyi ikhlas twabwirijwe, twategetswe yaranze intumwa z’Imana n’abakunzi b’Imana ni iki? Ifite akahe kamaro? Igerwaho ite?

Muhammad Baqir Majlisi, umwanditsi w’igitabo Bihaarul an’waar yanditse hadith qudsi[hadith quds ni amagambo Imana iba yarabwiye intumwa yayo ariko ataraje muri Quran, ahandi bakoresha hadith rabaniy cyangwa se hadith  ilaahiy] muri iyo hadith rero Imana yabwiraga intumwa yayo iti “Ikhlas ni ibanga mu mabanga yanjye, nshyira mu mitima y’abagaragu banjye nkunda.”

Ikhlas ni ukweza umugambi mu bikorwa by’umuntu, agakora igikorwa agamije gusa kwishimirwa n’Imana yonyine nta kindi ategereje.

Ibyo bivuze ko umuntu aramutse akoze igikorwa cyiza, atagamije gushimisha Imana, cyangwa se akagikora agamije gushimisha Imana n’abantu icyarimwe cyangwa se akagikora agamije kwibonera amaronko runaka nk’imitungo, umwanya w’ubutegetsi cyangwa se indi nyungu iyo ari yo yose, uwo ntabwo abarwa nkuwejeje umugambi we yubahiriza iri tegeko rya ikhlas, itegeko ryo kweza umugambi.

Kweza umugambi no kubahiriza itegeko rya ikhlas ntabwo ari ku rurimi ahubwo ni mu mutima wa nyir’umugambi, bityo umuntu aramutse avuze ku rurimi rwe ati “ngiye gusenga isengesho ryange mu gihe cyaryo cya mbere kugirango nshimisha Imana.” Nyamara ariko mu by’ukuri mu mutima we agamiije ko abantu bamubona ndetse bakamufata nk’umuntu ukunda kandi akubahiriza isengesho, uyu aba ari kure cyane ya Ikhlas.

Muri riwayat dufite ko Intumwa y’Imana(sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) yavuze iti“agaciro k’ibikorwa gaterwa n’umugambi ibyo bikorwa byakoranwe.”

Tugendeye kuri iyi riwayat twakwemeza ko umugambi urusha agaciro igikorwa. Birashoboka ko abantu babiri bashobora gukora igikorwa kimwe kandi mu buryo bumwe ariko imbere y’Imana igikorwa cy’umwe kikaba ari cyo cyubahitse kandi gifite agaciro mu gihe igikorwa cy’undi gisuziguritse imbere y’Imana nyagasani Allah Subhaanahu Wa Ta’aalaa!

Amateka yaduhaye ingero zitandukanye ku bigendanye n’iyi ngingo, rumwe muri izo ngero twavuga ni ukuntu Imam Aliy (alayhi salaam) yatanze impeta ayiha umukene, ubwo yari ageze kuri ruku(yunamye) mu isengesho rye, maze bitewe n’icyo gikorwa Iman aimanura umurongo wa Quran. Nyuma y’iki gikorwa, abandi benshi mu basahaba bagiye batanga impeta yewe zifite n’agaciro ariko nta ayat n’imwe yigeze imanurwa, kubera iki? Kubera ko muri abo bose nta n’umwe watangaga impeta agamije gushimisha Imana.

Mu gitabo bihaar al an’waar twigeze kuvugaho hejuru, dusangamo indi riwayat ikomeye cyane ivuga iti”ku munsi w’imperuka bazazana umugabo wapfiriye mu nzira ya Allah, umushahiid, maze Imana imurondorere inema zose yamuhaye, uwo mugabo ntazazihakana, maze Imana imubaze iti ese inema zose naguhaye wazikoresheje iki mu isi?  Maze asubize ati nazikoresheje ndwana Jihad mu nzira yawe maze birangira mbaye shahid, Imana imubwire iti urabeshya, wowe warwanaga kugirango abatu bakubone maze bagushime bati urwana udatinya, Imana ihite itanga itegeko ko uwo mugabo ashyirwa muri jahannam”

Kweza umugambi no kugera kuri rwego rwa  Ikhlas rero nk’uko tubibona si ikintu cyoroshye, kuko iki gikorwa gisaba ko umuntu afata ukubaho kwe kose akagukuramo ikintu cyose kijyanye no gukunda isi ndetse n’ikindi kintu cyose kitari Imana, kugeza ubwo ukubaho kwe gusigara ari Imana gusa, ibi rero ntabwo ari ibintu byoroshye ngo bibe byagerwaho n’uwo ari we wese!

Nk’uko twanabibonye muri riwayat twigeze kuvuga ko ikhlas ari ibanga Imana ishyira mu bagaragu bayo ikunda!

Ntabwo rero wagera ku rwego rwo gukundwa n’Imana wowe utayikunda kandi nanone ntiwakunda Imana utayizi, bityo rero kugirango umuntu agere ku rwego rwa ikhlas ni ngombwa ko asukura umugambi we akawukuramo imyanda yose ijyanye no gukunda isi akabisimbuza Imana kandi akagira umuhate wo kumenya Imana no kuyigirira icyizere!

Dusabe Imana ko yadutera inkunga tukabasha kujya tweza imigambi yacu mu byo dukora, tukabikora ari yo dutegerejeho ishimwe gusa kandi tukaba mu bagarugu bakundwa na yo.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here