Yaratsinze wawundi wibarurira mbere y’uko abarurirwa na Allah
Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa salllam) yabwiye umusahaba wayo witwaga Abu Dhar al-Ghafaar iti:
«الكَيِّس مَنْ دَانَ نَفْسَه، وَعَمِلَ لِما بَعْدَ الْموْت، وَالْعَاجِزُ مَنْ أَتْبَعَ نَفْسَه هَواهَا، وتمَنَّى عَلَى اللَّهِ»
“Umunyentsinzi ni wa wundi wibarurira (mbere y’uko abarurirwa na Allah), akanakorera ubuzima bwa nyuma y’urupfu rwe, naho uwatsinzwe ni wa wundi watwawe n’amarangamutima mabi ya roho ye ariko akumva ashaka ibyiza bivuye ku Mana.”
📚Mawaidha Rasul li Abu Dhar al-Ghafaar