Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Khalifa Omar bni Khatwab (as)  hari abantu bazanye umukobwa imbere ya khalifa bamurega ko yasambanye.Dore inkuru uko yagenze:

Mu guhe cy’ubuyobozi bwa Imamu Ally(as) hari abagabo babiri bari inshuti magara bigera naho bagirana igihango(amaseserano) cy’ubuvandimwe maze umwe aba nk’umuvandimwe w’undi. Umugabo umwe muribo yaje kwitaba Imana ariko agenda asize umwana w’umukobwa. Mbere y’uko uwo mugabo yitaba Imana yabwiye iyo nshutiye ati:”Nindamuka mpfuye uzanderere uriya mukobwa wange kandi uzamufate nk’uwawe ntazababare”. Umugabo yarabyemeye nuko inshuti ye imaze kwitaba Imana afata wa mukobwa wayo amujyana mu rugo.

Kubera ko uwo mugabo yari umucuruzi  wakundaga kuba ari mu ngendo buri munsi,hari igihe yagize urugendo rurerure maze mbere yo kurujyamo asiga abwiye umugore we ati:” Uzafate uyu mwana w’umukobwa neza kandi uzamuhe uburere bukwiye”. Nuko umugore we arabyemera.Wa mwana w’umukobwa bamureze neza arakura aba umukobwa mwiza ufite uburanga buhebuje, nuko ageze mu gihe ashobora kuba yashaka umugabo, wa mugore wamureze atangira kumugirira ishyari akeka ko ashobora kumutwarira umugabo. Kuberako uwo mugore atari guhita yirukana uwo mukobwa, uwo mugore yashatse uburyo yakoresha kugira ngo wa mukobwa aze kugaragara nk’uwasambanye maze abihanirwe kandi anasebe imbere y’abantu bose, anabonereho impamvu zo kumwirukana iwe. Uwo mugore yigiriye inama yo kwambura ubusugi uwo mukobwa akabikora akoresheje intoki, niko guhita atangira gushaka abantu bazabimufashamo.

Uwo amugore yashatse abandi bagore b’abaturanyi n’inshuti maze bemeza ko bazamufasha uwo mukobwa kandi bazajya no kubihamya mu buyobozi ko babonye uwo mukobwa asambana. Kuko umugabo w’uwo mugore yari yaragiye mu rugendo, uwo mugore yahengereye umugabo we arihafi kugera mu rugo  nuko we afatanyije n’abagore bagenzi be baha wa mukobwa umuti wo kumusinziriza(cyangwa se ibyo kunywa bimusindisha) maze wa mugore akoresha intoki mu kwambura ubusugi wa mukobwa. Umugabo wa wamugore ageze mu rugo umugore yahise amubwira ko we n’abandi bagore bafashe wa mukobwa asambana, nuko umugabo abajije uwo mukobwa arabihakana avugako atigeze asambana ahubwo atazi uburyo yatakaje ubusugi kuko ngo atigeze ava mu rugo.

Umugabo byaramubabaje cyane abura uko abigenza  nibwo kujya kurega kwa khalifa Omar ngo abakemurire icyo kibazo. Omar yumvise ikibazo uko kimeze,yahise ababwira ko bagenda bakabibwira Imamu Ally (as) akaba ariwe ugikemura.Baragiye babibwira Imamu Ally(as) nuko Imamu Ally (as) abaza wa mugore niba afite abatangabuhamya maze umugore yemera ko afite abatangabuhamya b’abagore babibonye kandi yanabazanye. Imamu Ally(as) ahita afata inkota ye maze ategeka ko uwo mugore n’abatangabuhamya be buri wese bagenda babashyira ahantu hatandukanye. Imamu abanza guhamagara wa mugore wareze wa mukobwa maze amubaza uko byagenze nuko umugore akomeza kwemeza ko umukobwa yasambanye. Imamu Ally(as) ahamagaza umutangabuhamya wa mbere aramubaza ati:”Ese ngewe uranzi? Ngewe ndi Ally bni Abitwalib,iyi ubona ni inkota yange.Umugore uvuye aha ndamubajije ansubiza byose uko nabimubajije none ndamuretse arigendera, none ndashaka ko umbwiza ukuri uko byagenze kandi nutambwizukuri ndakwica ariko nuvugishukuri ndakureka wigendere”.

Umugore yumviye ibyo Imamu Ally(as) amubwiye akeka ko wa mugore yavugishije ukuri nuko agira ubwoba cyane aratengurwa maze aravuga ati:”Yewe Ally!Mbabarira nkubwize ukuri!”. Imamu abaza wamugore uko byagenze maze umugore arasubiza ati:” Ndahiye ku Mana ko uriya mugore amaze kubona ubwiza bw’uriya mukobwa,yagize ubwoba ko ashobora gushakwa n’umugabo we, none yaratwitabaje tumuha ibyo kunywa bisinziriza nuko uriya mugore akoresha intoki ze amwambura ubusugi bwe”. Imamu Ally(as) yumvise ubuhamya bw’uwo mugore aravuga ati:”Allahu Akbar!Nyuma y’intumwa y’Imana Daniel(as) ninge muntu ukoresheje gutatanya abatangabuhanya nkabasha kugera ku kuri bitangoye”.

Imamu Ally(as) amaze kumenya ukuri yahise ategeka ko ba bagore batanze ubuhamya babeshya bahanwa naho wa mugore wambuye wa mukobwa ubusugi ategekwa gutanga ikiru kingana n’amadrihamu 400 kandi Imamu(as) ategeka wa mugabo ko ahita asenda(amuha italaqa)uwo mugore we maze anamutegeka ko ahita ashakana na wa mukobwa wambuwe ubusugi.Nuko Imamu Ally(as) yemera ko inkwano ariwe uza kuzitanga.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here