1) UBUTAKA

Iyo umuntu arimo kugenda maze munsi yikirenge cyangwa munsi y’urukweto hakajyaho najisi , iyo akomeje kugenda k’uburyo munsi y’ikirenge cyangwa munsi y’urukweto hakomeza guhura n’ubutaka(gukora ku butaka) maze najisi ikavaho,’icyo gihe munsi y’ikirenge, no munsi y’urukweto haba hakeye.

Ibisabwa ngo ubutaka busukure Najisi:

a) Ubutaka bugomba kuba busukuye (kuba budafite najisi)

b) Ubutaka bugomba kuba budatose.

c) Ubutaka bugomba kuba ari umukungugu,umucanga,amabuye…

d) Kugenda byibuze intambwe cumi n’eshanu ( metero zijya kungana na 7.5 m). Ariko nubwo umuntu yagenda intera iri munsi y’iyo ngano cyangwa agakuba ikirenge hasi k’uburyo, munsi y’ikirenge cyangwa munsi y’urukweto hagahura n’ubutaka k’uburyo najisi ivaho, biba bikeye.

e) Kuba Najisi iri munsi y’ikirenge, munsi y’urukweto cyangwa ku mpande zabyo aho ubutaka nushobora kugera.

* Kaburimbo, Itapi ,ahantu hashashe imbaho, ubutaka butwikiriwe nibyatsi byinshi n’amakaro, iyo umuntu ahagenze munsi yikirenge cyangwa munsi yurukwetobye harimo najisi , ntago aho hantu hayikuraho . (Ayatullah Makarem Shiraz Avugako : Kaburimbo nayo isukura munsi yikirenge cyangwa munsi yurukweto) .

 

2) IZUBA

Izuba, tugendeye kumabwiriza cyangwa ibyangombwa bikenewe tuza kubona ,risukura ibi bintu bikurikira mu gihe byagiyeho najisi:

1) Ubutaka

2) Amazu n’ibiyagize (ni ukuvuga nkamadirishya,inzugi…)

3) Ibiti n’ibyatsi mu gihe bigiteye mu butaka.

Amabwiriza cyanga ibikenewe kugirango izuba ribashe gusukura:

1) Kuba ikintu (ni ukuvuga byabindi bitatu twabonye hejuru) gitose k’uburyo hagize ikindi kintu ukozaho nacyo cyatoha.

2) Kuba icyo kintu cyumye kubera ko izuba ryakigezeho , naho iyo izuba rikivuyeho ariko kigakomeza gutoha , ntago kiba gikeye.

3) Kuba hatari ikintu gitangira urumuri rw’izuba nk’irido , cyangwa ikindi gitambaro. Ariko iyo icyo kintu cyoroshye k’uburyo imirasire y’izuba icamo ikagera ha handi hatose nta kibazo.

4)Kuba aho hantu humishijwe n’izuba gusa, naho iyo humye kubera umuyaga ubundi hakaza izuba icyogihe icyo kintu ntago kiba gikeye.

5) Kubanza gukuraho najisi ubwayo mbere yuko izuba rihumisha.

6) Imbere n’inyuma yikintu hagomba kumira rimwe. Iyo urugero nkigikuta cyatose bikageramo imbere kubera najisi , maze izuba rikavaho k’uburyo inyuma ariho huma gusa imbere hagasigara hatose maze hakazagenda huma buhoro buhoro , icyo gihe inyuma niho haba hacyeye naho ha handi imbere hasigaye hatose n’ubwo hazuma nyuma harakomeza hakagira najisi.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here