Ubwo Imam Aliy (alayhi salaam) yagiraga inama umuhungu we Imam Hassan (alayhi salaam) yaramubwiye ati:
اِحْمِلْ نَفْسَكَ مِنْ أَخِیكَ عِنْدَ صَرْمِهِ عَلَی الصِّلَةِ، وَعِنْدَ صُدُودِهِ عَلَی اللَّطَفِ وَالْمُقَارَبَةِ، وَعِنْدَ جُمُودِهِ عَلَی الْبَذْلِ، وَعِنْدَ تَبَاعُدِهِ عَلَی الدُّنُوِّ، وَعِنْدَ شِدَّتِهِ عَلَی اللِّینِ، وَعِنْدَ جُرْمِهِ عَلَی الْعُذْرِ، حَتَّی كَأَنَّكَ لَهُ عَبْدٌ، وَكَأَنَّهُ ذُو نِعْمَة عَلَیكَ وَإِیاكَ أَنْ تَضَعَ ذَلِكَ فِی غَیرِ مَوْضِعِهِ، أَوْ أَنْ تَفْعَلَهُ بِغَیرِ أَهْلِه
Shyira umutima wawe ku muvandimwe wawe mu gihe yaciye umubano, wowe uzawunge, no mu gihe azaba adashaka ko umwegera uzakoreshe kwicisha bugufi umwegere, no mu gihe yakwimye wowe uzamuhe, no mu gihe yakwiciyeho wowe uzamube hafi, no mu gihe aba akugiriye umujinya wowe uzace bugufi, no mu gihe yagukoshereje uzamuhe imbabazi kabone n’ubwo waba nk’umugaragu we cyangwa nk’aho ari we ufite ingabire n’inema zawe mu biganza bye.
Uramenye! Ibi utazabishyira mu mwanya utari uwabyo cyangwa ukabikorera utabikwiye!
📚Nahdju al-Balagha / urwandiko 31