WUDHU Y’UMUNTU UFITE AKABOKO,IKIGANZA ,INTOKI,AKAGURU,IKIRENGE CYANGWA AMANO BYACITSE CYANGWA ATARABIVUKANYE

1) Iyo umuntu afite akaboko kacitse ariko kagacikira munsi yinkokora,iyo arimo gufata wudhu ,agomba koza cya gice cyasigaye(ni ukuvuga icyasigaye kuva mu nkokora kumanuka)

2) Iyo akaboko kacikiye mu nkokora neza,mugufata wudhu uhanaguza amazi hahandi akaboko kacikiye(mu nkokora)

3) Iyo akaboko kacikiye hejuru y’inkokora ,mugukora wudhu singombwa koza cya gice gisigaye.

4) Iyo ikiganza  cyacitse ariko kigacikiramo hagati cyangwa intoki zikaba zaracitse,iyo umuntu agiye guhanagura,ahanaguza cyagice cyasigaye.

5) Iyo ikiganza cyacitse ,kigacikira mubujana(aho ikiganza gihurira n’akaboko) cyangwa hejuru yaho ,iyo umuntu ashaka guhanagura ,uhanaguza ka kaboko gasigaye (ni ukuvuga ko haba mu mutwe no ku birenge byombi uhahanaguza akaboko kamwe)

6) Iyo ikirenge cyacitse ariko ntigicike cyose cyangwa hagacikaho amano,iyo umuntu agiye guhanagura ,uhanagura cyagice gisigaye.

7) Iyo ikirenge cyacitse ariko kigacikira mu tubumbankore (aho ikirenge gihurira n’akaguru) iyo agiye kuhahanagura uhanagura hahandi ikirenge cyacikiye.

8) Iyo ikirenge cyacitse ariko kigacikira hejuru y’utubumbankore ,guhanagura igice cyasigaye singombwa.

WUDHU Y’UMUNTU AMABOKO YE YOSE N’AMAGURU YE YOSE BYARACITSE

1) Iyo amaboko  yacitse yose ,agacikira munsi y’inkokora, igice gisigaye kigomba kozwa, ariko iyo yacikiye hejuru y’inkokora,singombwa koza ibice bisigaye.

2)Umuntu udafite amaboko yose, mugihe ashaka koza igice gisigaye (mugihe amaboko yacikiye munsi yinkokora) cyangwa ashaka guhanagura ibirenge no ku mutwe afata umuntu akabimukorera(akamwoza ahagomba kozwa akanahanagura ku birenge)

3) Iyo ibirenge byose byacitse bigacikira munsi y’utubumbankore,iyo ashaka guhanagura ,ahanagura igice gisigaye ariko iyo byacikiye hejuru y’utubumbankore ,guhanagura singombwa.(ni ukuvugako mugufata wudhu,yoza mu buranga akoza n’amaboko ,akanahanagura mu mutwe gusa)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here