QIRA’AT(gusoma amasura ya Qor’an cyangwa izindi dhikiri mu iswala):
1- Muri rakat yambere n’iyakabiri mu maswala yose yaburi munsi ni wajibu(itegeko) ko umuntu agomba guhera kuri ALHAMUDU yayirangiza agakurikizaho iyindi surat yose ashaka ariko nayo akayirangiza.
2- Muri rakat ya gatatu n’iyakane, ushobora gusoma ALHAMUDU ariko ukayivuga yonyine ntayindi surat wongeyeho cyangwa ukavuga TASBIHAT ARBA’A inshuro eshatu.
3- Iyo urimo gusali, nyuma ya Alhamudu ugakurikizaho imwe mu masurat ane atuma utegekwa gukora Sidjida(Ariyo:Surat Fusilat, Surat Sidjidah, Surat Nadjim na Surat Alaq), isengesho ryawe rirangirika.
4- Mu iswala ya wajibu, gusoma amasurat arenze imwe inyuma ya Alhamudu ni Makruhu,ariko ubikoze mu iswala ya musitahabu ntakibazo.
5- Aya masurat akurikira : Surat Fiil na Surat Qurayishi iyo ubisomye nyuma ya Alhamudu ,ugomba kuyasomera icyarimwe. Nikimwe na Surat Ad-Dwuha na Surat Ishirah (Alam Nashrah) nayo ugomba kuyasoma akurikirana (uyafatanyije).Ni ukuvuga ko iyo umaze gusoma Alhamudu warangiza ugasoma imwe murizo Surat ,ntago biba bihagije,kuko ugomba kuzisoma ari ebyiri kandi ugashyira Bismillah Rahman rahiim kuri buri Surat .
6- Muri rakat ya gatatu n’iyakane gusoma surat Alhamudu cyangwa Tasbihat Arba’a ,ugomba kubisoma uvuga gahoro(umeze nkuri kongorera umuntu ) iyo wahisemo gusoma Surat Alhamudu muri rakat ya gatatu niyakane , Bismillah nayo uyisoma uvuga gahoro.
7- Gusoma Surat Alhamudu n’indi Surat ushaka hagati y’abagabo n’abagore bisomwa mu buryo bukurikira:
A) Ku isengesho rya Adhuhuri na Aswir:Abagabo n’abagore bagomba gusoma amasurat bavuga buhoro.
B) Ku isengesho rya Subuhi, Magharibi na Isha’a :
- Abagabo: Bagomba gusoma amasurat mu ijwi rirerire
- Abagore : Iyo abantu bari ajnabi (ni ukuvuga abantu b’igitsinagabo batari abo mu muryango we kandi bashobora kuba bashyingiranwa nawe igihe bibaye ngombwa) kuriwe batarimo kumwumva. Asoma amasurat mu ijwi rirerire ,naho iyo bari kumwumva asoma amasurat avuga gahoro.