MA’AAD-UMUZUKO [IGICE CYA MBERE]
Inyigisho z’ubuislamu zikubiye mu bice bitatu by’ingenzi ari byo:
-Amategeko aribyo bita al Ahkaam cyangwa se fiqih
-Imyitwarire ari byo bita al Akhlaq
-Imyemerere cyangwa se al Aqidah, iyi myemerere rero ikaba igizwe n’ibintu bitanu ari byo:

1) Atawhid: Kwemera ukubaho kw’Imana imwe rukumbi ikwiye gusengwa no kugaragirwa ndetse ikaba yihariye ibisingizo byiza kandi byuzye bitagerwaho n’ikindi kintu cyose.

2) An nubuwat: Kwemera ubutumwa Imana yagiye yoherereza abantu ibinyujije mu ntumwa n’abahanuzi bayo, icy’ingenzi kandi cy’ibanze ku baislamu ku bijyanye n’ubuhanuzi ni ukwemera ko intumwa y’Imana Muhammad s.a.w.s ari we wasoreje izo ntumwa n’abahanuzi bityo nyuma ye nta wundi muhanuzi cyangwa intumwa izaza iturutse ku Mana kuko ubutumwa bwayo ku bantu bayo bwujujwe ku gihe cya Muhammad s.a.w.s.

3) Al Imaamah: Kwemera ubuyobozi bwa nyuma y’intumwa y’Imana Muhammad s.a.w.s.
Ibi bikaba ari ibisubiza ikibazo kivuga ngo “ko intumwa y’Imana itakiri muri Umma[abantu bayo yatumweho] yayo, gahunda z’ubuislamu zizasigara zigengwa kandi zigendeshwe nande?”
Akazi n’inshingano by’Ibanze kuri imaam rero akaba ari ako.
Aha ni naho dusanga itandukaniro rya madh’hab ya shia n’iya suni kuko abasuni bo batemera icyitwa Imamah naho abashia bo bakayemera binyuze mu buyobozi bw’abaimaamu 12 bakomoka mu rugo rw’intumwa y’Imana Muhammad s.a.w.s.

4) Al ad’lu: Kwemera ko ibikorwa byose by’Imana biba bishingiye ku butabera bwayo.

5) Al Ma’aad: Kwemera ko abantu bazazuka, bagacirwa urubanza buri wese agahabwa ibingana n’ibyo yakoreye, hakabaho ibihembo bizabonerwa mu ijuru n’abakoze neza naho abakoze nabi bagashyirwa muri jahanam akaba ari ho babonera ibihano byabo. Iki ni nacyo dushaka kugarukaho muri iyi nyandiko ndetse n’izizndi zizayikurikira in chaa Allah.

Muri islamu umuzuko w’abapfuye cyangwa se ma’ad ni ingingo yagiye igarukwaho cyane by’umwihariko muri Quran ku buryo imirongo ya Quran irebana n’iyo ngingo igera kuri kimwe cya kane. Ni ukuvuga ko kimwe cya kane cya Quran kihariwe n’imorongo ivuga ku munsi w’imperuka. Uretse Qur’an kandi ibijyanye n’umunsi w’imperuka byagarutsweho cyane muri hadith na riwayat.
Ibirebana n’urupfu, gupfa, gukurwamo roho, ubuzima bwa barzakh, umunsi w’imperuka, kubarurirwa ibikorwa, ijuru n’umuriro byose ni ibirebana n’ingingo ya ma’aad.
Intego y’ubuzima bw’isi turimo ni ubuzima bwa nyuma y’umunsi w’imperuka.
Imam Aliy alayhi salaam aravuga ati:
رحم الله امراءا علم من اين  وفى اين إلى اين

“Imana igirire impuhwe wa muntu uzi aho yavuye, akamenya aho ari kandi akamenya n’aho yerekeza.”

Imana muri Quran iragira iti

كيف تكفرون بالله وكنتم امواتا فأحياكم ثم يميتكم ثم يحييكم ثم إليه ترجعون
“Ese ni gute mwahakana Allah kandi mwari abapfu hanyuma akabaha ubuzima, akabambura ubuzima, nyuma akabasubiza ubuzima nyuma yaho mukazasubizwa kuri we!?”
[al baqarat 28].
Iyi ayat iratugaragariza ko:
1- Imibereho(Kubaho kwa muntu) ya muntu igabanijemo ibihe bine byigaragaza mu buryo bubiri(urupfu n’ubuzima)
– mbere yo kuvuka (umupfu=nta buzima)
– Kuvuka na nyuma yaho(ubuzima)
– urupfu-Barzakh(umupfu=nta buzima)
– Imperuka(ubuzima).
2- Umuntu abaho ari umupfu cyangwa ari muzima.
3- Urupfu ntabwo rusobanura kuvaho/kuvanaho burundu(mu mvugo ya Quran).
– Gusa na twe mu buzima busanzwe mu kinyarda gupfa ntibivuga kurangira k’ukubaho(urugero iyi televison yarapfuye; iyo tuvuze ko television yapfuye ntabwo tuba dushaka gusobanura ko ukubaho kwayo kwarangiye).

Ahubwo urupfu ni ikiremwa cy’Imana nk’uko tubisanga muri ayat ya 2 Surat al mulk aho Imana ivuga iti
الذى خلق الموت والحيات ليبلوكم أيكم أحسن عملا وهو ااعزيز الغفور
“Imana yaremye urupfu n’ubuzima ngo ibagerageze irebe ufite imirimo myiza kandi ni nyirimitsindo uhebuje kubabarira ibyaha.”

Ibi rero birahita binatwereka ko:
4- Umuntu ni ikiremwa gihoraho niyo mpamvu ahora aharanira kubaho kandi neza, bityo birakwiye ko buri gihe na buri hantu hose tugomba kuzirikana uyu munsi kugirango tubashe gukora ibikorwa bituzigamira kuzabaho neza nyuma y’uwo munsi uzaba uteye ubwoba.

Biracyaza…

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here