Ntabwo bikwiye ko tujya kure y’abamenyi

Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayji wa aalihi wa sallam) yaravuze ati:

سَیَأتی زَمانٌ عَلی اُمتَّی یَفِرُّونَ مِنَ الْعُلَماءِ کَما یَفِرُّ الْغَنَمُ مِنَ الذِّئْبِ، إبْتَلاهُمُ اللّهُ بِثَلاثَهِ أشْیاء: الاْوَّلُ: یَرَفَعُ الْبَرَکَهَ مِنْ أمْوالِهِمْ، وَ الثّانی: سَلَّط اللّهُ عَلَیْهِمْ سُلْطاناً جائِراً، وَ الثّالِثُ: یَخْرُجُونَ مِنَ الدُّنْیا بِلا إیمان

“Hari igihe kizagera kuri ummat yanjye[abantu natumweho] bakajya bahunga abamenyi nk’uko umukumbi (ihene/intama) uhunga ikirura!

Muri icyo gihe Allah azabateza ibyago bitatu:

Icya mbere: Azakura imigisha mu mitungo yabo.

Icya kabiri:  Azatuma bayoborwa n’abayobozi babanyamahugu.

Icya gatatu: Bazava mu usi nta imani[ukwemera guhamye] bafite.”

🎯 Mu gihe duhuye n’ibyago n’ibibazo n’ibizazane ntitukihutire kugira uwo dushinja ahubwo tujye duhita twigarukaho ubwacu twisuzume!!

📚Mustadirak al-Wasa’il: Umuz.11, urp. 376, H13301

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here