Dore uko umuhanuzi Danyeli(as) yaciye urubanza nk’uko rwaciwe na Imamu Ally(as) :
Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Khalifa Omar bn Khatwab hari abantu bazanye umukobwa imbere ya khalifa bamurega ko yasambanye nuko Omar asaba ko urwo rubanza rucibwa na Imam Ally(as) kuko rwari rukomeye Omar atarushobora. Imam Ally(as) amaze kuruca mu buryo budasanzwe burimo ubuhanga bwinshi, avuga ko ubwo buryo akoresheje aribwo umuhanuzi akaba n’intumwa y’Imana Daniel (Danyeli a.s) yakoresheje. Omar wakurikiranaga uko urubanza ruri gucibwa yahise asaba Imamu Ally(as) kumubwira inkuru y’ukunku intumwa y’Imana Daniel(as) yakoresheje uburyo nk’ubwo Imamu Ally(as) yakoresheje. Nuko Imamu amubwira iyo nkuru muri aya magambo ati:”
Daniel(as) yari umwana w’impfubyi ariko akaba yarafite umukecuru wo mu bwoko bwa Bani Isra’il (Bene Isiraheli) wari warishingiye kumuha ibyo akeneye byose. Igihe Daniel(as) yarakiri umwana muto, hari umwami wategekaga aho Daniel(as) yabaga warufite abacamanza babiri yakundaga cyane akanabizera.
Umunsi umwe uwo mwami yaje gukenera umuntu w’umunyakuri,w’umwizerwa kandi w’ingeso nziza ngo azamutume mu rugendo agende ahagarariye umwami. Umwami yahise ahamagara ba bacamanza babiri ngo bamushakire uwo muntu azatuma. Nuko ba bacamanza babiri bazana umugabo wari incuti yabo magara, aba ariwe bashyira umwami ngo azamutume,nuko umwami yemera gutuma uwo mugabo.
Kubera ko uwo mugabo yarafite umugore mwiza cyane kandi utinya Imana, mbere yo kugenda yasize abwiye ba bacamanza ati:”Dore ngiye mu rugendo rwa kure kandi nimwe nshuti magara mfite,none rero muge mujya iwange murebe ko umugore wange ameze neza”.
Uwo mugabo yahise afata urugendo nuko ba bacamanza babiri batangira kujya bajya kureba uko mu rugo rwa wa mugabo hameze no kureba niba umugore we ntakibazo afite. Kubera kujya muri urwo rugo kenshi no kuganira n’uwo mugore, abo bacamanza baje kumenyerana na wa mugore maze biza kugeza n’aho bamwifuza. Abo bagabo bagejeje ikifuzo cyabo kuri uwo mugore bamubwirako bifuza kuryamana na we ariko bitewe n’ukuntu uwo mugore yari umuntu utinya Imana, yarabahakaniye ababwira ko atatinyuka gukora ibintu nk’ibyo.
Abagabo bahise bamubwira bati:” Nutabyemera turaza kujya kukurega ku mwami ko twakubonye usambana”. Umugore arababwira ati:” Ni mugende muvuge ibyo mushaka”. Abagabo bahise bagenda bambara imyenda yabo y’ubucamanza maze fata wa mugore bamujyana imbere y’umwami babwira umwami ko bamubonye asambana none akaba akwiye kwicishwa amabuye.
Umwami yumvise ibivugwa kuri uwo mugore arababara cyane ariko kubera ko yizeraga abo bacamanza yarababwiye ati:”Ubuhamya bwanyu sinabushidikanyaho ariko mube muretse kwica uwo mugore muzamwice nyuma y’iminsi itatu”. Umwami yahise ategeka umuntu warushinzwe gutanga amatangazo no kumenyesha abaturage amakuru y’ibwami ko atangira kuzenguruka mu duce twose amenyesha abantu ko hari umugore uzicwa ku munsi wa gatatu, nuko uwo mugabo atangira kubwira abaturage ayo makuru agira ati:” Yemwe mwa bantu mwe! Mwitegure kuzaza kureba uko umugore wafashwe asambana agafatwa n’abacamanza babiri,yicwa atewe amabuye!”.
Muri iyo minsi itatu umwami yagerageje kubaza umuntu wari icyegera cye niba nta kuntu yabigenza akamenya ukuri kwarokora uwo mugore, ariko icyegera cy’umwami kivuga ko ntacyo cyarenza kubyo bariya bacamanza bavuze dore ko bari n’abantu bizerwa na bose.
Umunsi wagatatu ugeze ari nawo munsi uwo mugore yagombaga kwicirwaho, uwo muntu wari icyegera cy’umwami yabyutse ajya gutembera no kwishimisha hanze y’umujyi nuko mu gihe akiri kugenda mu mujyi aza kunyura ku bana benshi bari barimo gukina imikino yabo, nuko abona iyo mikino irashimishije akomeza kubirebera uko bakina. Muri abo bana bari barimo gukina, hari harimo intumwa y’Imana Daniel(as) warukiri umwana muto cyane ariko akaba yari asanzwe azi uwo mugabo wari icyegera cy’umwami.
Kuko Daniel(as) yari yumvise inkuru ya wa mugore warugiye guterwa amabuye abeshyerwa akabura uko yajya i bwami kumurenganura, Daniel(as) mu rwego rwo kwereka uwo mugabo wari icyegera cy’umwami inzira yakoresha arenganura uwo mugore, yahise ateranyiriza abana hamwe maze uburyo Daniel(as) yari kuzakoresha i bwami arenganura uwo mugore babukinamo umukino w’abana kugirango wa mugabo uri kubareba aze kubyigiraho maze abikoreshe arenganura uwo mugore. Daniel(as) yahise abwira abandi bana ati” Uwo mukino tugiye gukina ngewe ndaba ndi umwami afata undi mwana amugira wa mugore wari guterwa amabuye nuko afata abandi bana babiri abagira ba bacamanza.
Daniel(as) yahise afata itaka ararirundanya(amera nk’ukoze intebe) maze yicaraho arangije ahita afata n’inkota mu ntoki nuko abwira abandi bana ati:” Mufate aba bacamanza mubatandukanye maze umwe mumujyane ahantu he hawenyine n’undi mumujyane ahandi”. Daniel(as) yahise ahamagara umucamanza umwe maze aramubwira ati:” Ndashaka ko ibyo ngiye kukubaza umbwiza ukuri kandi numbeshya ndakwicisha iyi nkota yange”.Mu gihe wa mugabo(icyegera cy’umwami)ari gukurikirana ibyo abo bana bari gukina, Daniel(as) abaza wa mucamanza ati:” Uriya mugore uremeza ko yasambanye?” Umucamanza arasubiza ati:”Ngewe ndabyemeza ko uyu mugore yasambanye”. Daniel(as) abaza umucamanza ati:” Yasambanye nande, bari hehe, hari ku wakangahe? Umucamanza asubiza avuga uwasambanye n’uwo mugore, aho bari bari n’umunsi.
Daniel(as) abwira abana ati:”Uyu ni mumujyane munzanire wa mucamanza wundi”. Daniel(as) abaza wa mucamanza wa kabiri ati:”Uremeza ko uyu mugore yasambanye?” Umucamanza arasubiza ati:”Ngewe ndabyemeza ko uyu mugore yasambanye”. Daniel(as) abaza umucamanza ati:” Yasambanye nande, bari hehe, hari ku wakangahe?. Umucamanza wa kabiri asubiza avuga uwasambanye n’uwo mugore, aho bari bari n’umunsi ariko ntiyahuza n’ibyo wa wundi wambere yavuze.
Daniel(as) amaze kumva ubuhamya bwabo bacamanza aratangara aravuga ati:” Aba bacamanza ibyo bavuga ntabwo bahuza, mubyo bavuga bigaragare ko babeshyera uyu mugore. Uyu mugore nta cyaha yakoze, aba bacamanza bagomba kwicwa”. Nuko Daniel(as) ategeka umwana umwe mubaraho ati:” Genda ubwira abantu ko umwami ategetse ati:” Yemwe mwa bantu mwe! Ba bacamanza babiri twasanze babeshyera wa mugore, none nimuze murebe uko ba bacamanza bagiye kwicwa!”.
Wa mugabo(icyegera cy’umwami) waruri kureba ibyo abo bana bakina amaze kureba uko babigenje yibukako ibwami hari urubanza nk’urwo maze ahita yihuta agaruka ibwami. Ageze ibwami atekerereza umwami ibyo yabonye byose kuri ba bana nuko umwami ahamagaza ba bacamanza maze nawe abigenza nkuko Daniel(as) na babana babigenje, maze mukubaza ba bacamanza baranyuranya mu buhamya bwabo.Umwami ahita amenya ko abo bacamanza babeshyera uwo mugore nuko ategeka ko umugore arekurwa, anategeka ko abo bacamanza bicwa.Umwami ategeka wa muntu utanga amatangazo ko azenguruka umujyi wose avuga ati:”Yemwe mwa bantu mwe! Wa mugore ni umwere ntacyaha yakoze kuko ba bacamanza bamubeshyeraga.Ni muze murebe uko ba bacamanza bicwa”.
Aho twabisanga: Furuu Kafii: Umuz.7 Urup.425.
ICYO TWAKWIGIRA MURIYI NKURU:
- Tugomba kumenya ko abantu atari abaziranenge kabone n’ubwo twaba tubizera gute dukwiye no kumenya ko bashobora guteshuka bakaba bakora ibidakwiye.
- Twirinde gutwarwa n’irari ry’imibiri yacu ngo bigere aho twifuza guhemukira inshuti zacu.
- Dukwiye kumenya ko icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese twamwigiraho ibyatugirira akamaro kabone n’ubwo yaba ari umwana muto.
- Dukwiye kwirinda kururu kururu hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore tudafitanye isano kuko dushobora kwisanga twaguye mu cyaha.
- Dukwiye kwirinda gufata imyanzuro ihutiyeho(yako kanya).
- Gutinya Imana, kuyitabaza mu bikomeye no kuyiringira muri byose no gushikama ku kwemera kwacu.
- Twirinde gukora ibibi byatuma dutakarizwa ikizere twari dufitiwe muri rubanda.