Ibintu bikurikira iyo byuzuye wudhu iba yuzuye kandi  yemewe:

Ibirebana namazi nigikoresho arimwo:

  1. Amazi agomba kuba asukuye(atarimwo najisi)
  2. Uyakoresha agomba kuba ayafiteho uburenganzira
  3. Amazi agomba kuba atavangiye
  4. Igikoresho amazi arimwo kigomba kuba gifitiwe uburenganzira bwo kugikoresha.
  5. Igikoresho amazi arimwo kigomba kuba kidakozwe muri zahabu.Ibirebana nibice

Ibice by’umubiri bifatwaho wudhu:

  1. Kuba bisukuye(hatariho najisi)
  2. Kuba hatariho ikintu cyabuza amazi kugera ku mubiri.

Ibirebana nuko wudhu ifatwa:

  1. Gutondekanya neza(aho uhera,aho ukurikizaho naho usoreza)ufata wudhu.
  2. Gukurikiranya ibikorwa hadaciyemo umwanya
  3. Ufata wudhu akayifatisha ubwe(ntiyake ubufasha kubandi)

Ibirebana nufata wudhu:

  1. Kuba adafite imbogamizi yamubuza gukoresha amazi
  2. Gufata wudhu kubera Allah(atari ukubera ubwibone cyangwa ubwirasi).

Andi mategeko:

-. Gufata wudhu n’amazi avangiye cyangwa arimo najisi iyo wudhu iba ipfuye,waba ubizi cyangwa utabizi yewe kabone niyo waba wibagiwe.

-. Gufata wudhu n’amazi nyirayo atabyishimiye iyo wudhu iba ipfuye.

-. Iyo mu gihe cyo gufata wudhu, igice warenze (wavuyeho) kigiweho na najisi iyo wudhu nta kibazo iba ifite usabwa gusa gukuraho iyo najisi usoje gufata wudhu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here