IMBWIRWARUHAME FADAKIYAH [1]

Ni ibwirwaruhame yavuzwe n’umukobwa w’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) Fatimat az-Zahra (salaamullahi alayhaa) nyuma y’uko ahugujwe isambu yari yararazwe na se yitwaga FADAK.

Iyo mbwirwaruhame yiganjemo inyigisho zo kumenya no gusobanukirwa Imana, umunsi, w’imperuka, ubuhanuzi n’ubutumwa bw’intumwa y’Imana Muhammad(s), agaciro ka Quran, inyurabwenge y’amategeko y’idini ndetse n’urwego rw’ubuyobozi bwa nyuma y’intumwa y’Imana.

 

Iyo mbwirwaruhame ni iyi:

جعَلَ اللّهُ الاِْیمانَ تَطْهیرًا لَكُمْ مِنَ الشِّرْكِ ؛
Imana yashyizeho ukuyemera kugirango ibarinde kuyibangikanya

و الصَّلاةَ تَنْزیهًا لَكُمْ مِنَ الْكِبْرِ؛
Ishyiraho iswala kugirango ibarinde kwikuza no kwishyira hejuru

و الزَّكاةَ تَزْكِیةً لِلنَّفْسِ وَ نِماءً فِى الرِّزْقِ ؛
Ishyiraho Zakah kugirango yeze imitima inonjyere imitungo

و الصِّیامَ تَثْبیتًا لِلاِْخْلاصِ ؛
Ishyiraho Isawum (igisibo) kugirango ihamye ukwizera kuzira gushidikanya

و الْحَجَّ تَشْییدًا لِلدّینِ ؛
Ishyiraho Hijja kugirango ihe ingufu idini

و الْعَدْلَ تَنْسیفاً لِلْقُلُوبِ ؛
Ishyiraho ubutabera kugirango iturishe imitima

و إِطاعَتَنا نِظامًا لِلْمِلَّةِ ؛
Ishyiraho ko twumvirwa kugirango isi igire umurongo njyenderwaho

و إِمامَتَنا أَمانًا لِلْفُرْقَةِ ؛
Ishyiraho ubuyobozi bwacu kugirango hatabaho gucikamo ibice

و الْجِهادَ عِزًّا لِلاِْسْلامِ ؛
Ishyiraho kugira umuhate mu by’idini kugirango islam igumane ingufu n’icyubahiro

و الصَّبْرَ مَعُونَةً عَلىَ اسْتیجابِ الاَْجْرِ؛
Ishyiraho ukwihangana kugirango hazabeho ibihembo

و الاَْمْرَ بِالْمَعْرُوفِ مَصْلَحَةً لِلْعامَّةِ ؛
Ishyiraho gutegeka ibyiza kugirango habeho inyungu rusange

و بِرَّ الْوالِدَینِ وِقایةً مِنَ السُّخْطِ ؛
Ishyiraho ineza ku babyeyi bombi kugirango bibe ingabo irinda umujinya (wayo)

و صِلَةَ الاَْرْحامِ مَنْماةً لِلْعَدَدِ ؛
Ishyiraho kunga ubuvandimwe kugirango umubare (w’abantu) wiyongere

و الْقِصاصَ حَقْنًا لِلدِّماءِ ؛
Ishyiraho kuryozwa kugirango irinde imeneka ry’amaraso

و الْوَفاءَ بِالنَّذْرِ تَعْریضًا لِلْمَغْفِرَةِ ؛
Ishyiraho kwita ku isezerano nk’ingurane yo kubabarirwa

و تَوْفِی ةَ الْمَكاییلِ وَ الْمَوازینِ تَغْییرًا لِلْبَخْسِ ؛
Ishyiraho kuzuza ibipimo n’iminzani nk’igiciro cyoroheje

و النَّهْىَ عَنْ شُرْبِ الْخَمْرِ تَنْزیهًا عَنِ الرِّجْسِ ؛
Ibuza kunywa inzoga kugirango hirindwe umwanda (wa roho n’umubiri)

و اجْتِنابَ الْقَذْفِ حِجابًا عَنِ اللَّعْنَةِ ؛
Ibuza gushinja abandi (ibyo tudafitiye ubumenyi) kugirango turindwe umuvumo (wayo)

و تَرْكُ السَّرِقَةِ إِیجابًا لِلْعِفَّةِ ؛
Ishyiraho kwirinda ubujura nk’igisubizo cyo kugira icyubahiro

و حَرَّمَ الشِّرْكَ إِخْلاصًا لَهُ بِالرُّبُوبِیةِ ؛
Iziririza ukuyibangikanya kugirango ubumana bwayo butagatifuzwe

فاتَّقُوا اللّهَ حَقَّ تُقاتِهِ وَ لا تَمُوتُنَّ إِلاّ وَ أَنْتُمْ مُسْلِمُون؛
Cyo nimutinye Imana ukuri ko kuyitinya kandi muramenye ntimuzapfe mutari abayislam

و أَطیعُوا اللّهَ فیما أَمَرَكُمْ بِهِ وَ نَهاكُمْ عَنْهُ ؛
Cyo ni mwumvire Imana mu ibyo yabategetse no mubyo yababujije

فإِنَّهُ إِنَّما یخْشَى اللّهَ مِنْ عِبادِهِ الْعُلَماءُ
Mu by’ukuri abatinya Imana kurusha abandi mu bagaragu bayo ni abafite ubumenyi.

 

📚Musinad Fatimah az-Zahra, Urp. 223 na Ihtija’aj Tabares, Urp. 99

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here