MA’AAD – UMUZUKO[2]

 

Niba warakurikiye igice cya mbere cy’iri somo, ubushize twacumbikiye aho twavugaga ko:

*Ukubaho kwa muntu gukubiye mu byiciro bine byigaragariza mu buryo bubiri.
*Gufpa bidasobanura kuvaho burundu.
*Umuntu ari ikiremwa gihoraho.
Ibyo bikaba bigaragara muri ayat ya 28 surat al baqarat na ayat ya 2 muri surat ala Mulk.

Tugarutse kuri ayat ya 28 surat al baqarat igira iti:

كيف تكفرون بالله وكنتم امواتا فأحياكم ثم يميتكم ثم يحييكم ثم إليه ترجعون
“Ese ni gute mwahakana Allah kandi mwari abapfu hanyuma akabaha ubuzima, akabambura ubuzima, nyuma akabasubiza ubuzima nyuma yaho mukazasubizwa kuri we!?”
Aha ni naho twakuye ko imibereho ya muntu ikubiye mu bice bine byigaragariza mu buryo bubiri:
Ubwo buryo bubiri ni ubizima n’urupfu, bikaba bisimburana mu bihe bine bitandukanye tugendeye kuri iyo ayat.
Ayat iragaragaza neza ko iyo umuntu ataraza ku isi aba ari umupfu(wa kuntum am’waat), fa’ahyaakum(Imana ikabaha ubuzima) ubwo ni mu isi, nyuma urupfu rukaza bakabaho muri barzakh ari abapfu, hanyuma bakazongera guhabwa ubuzima ku munsi w’imperuka(thuma yuh’yikum thuma ilayhi turjauna).

Gusa hari itsinda ry’abantu baba bafite ubuzima muri barzakh, barimo abantu bishwe cyangwa se bapfiriye mu nzira y’Imana. Quran, surat aal Imrani ayat y’169 ibivuga neza mu buryo butomoye ko abashahidi bagumya kugira ubuzima nyuma y’uko bapfuye (ni ukuvuga iyo bari muri barzakh).

وَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِینَ قُتِلُوا۟ فِی سَبِیلِ ٱللَّهِ أَمۡوَ ٰ⁠تَۢاۚ بَلۡ أَحۡیَاۤءٌ عِندَ رَبِّهِمۡ یُرۡزَقُونَ
Ntimukibwire ko abiciwe mu nzira y’Imana badafite ubuzima, ahubwo ni bazima kuri nyagasani wabi niho bakura riziq.

Ibyo Qur’an yongera kubivuga muri surat al baqarat ayat y’154.

وَلَا تَقُولُوا۟ لِمَن یُقۡتَلُ فِی سَبِیلِ ٱللَّهِ أَمۡوَ ٰ⁠تُۢۚ بَلۡ أَحۡیَاۤء وَلَـٰكِن لَّا تَشۡعُرُونَ

“Ntimukavuge ko abiciwe mu nzira ya Allah ari abapfu, ahubwo ni bazima ariko mwe ntimubasha kubisobanukirwa”

Ibi rero biratwereka ko abantu bose muri rusange, nta buzima baba bafite muri barzakh, kuko bitabaye ibyo, uku kwemeza ko abashahidi(abapfiriye mu nzira ya Nyagasani) baba bafite ubuzima muri barzakh kwari kuba ntacyo gushingiyeho.

Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalihi wa sallam) avuga kuri Jafar bin Abi Talib uzwi nka Jafar Twayar waguye ku rugamba rwa Mu’tah intumwa y’Imana yaravuze iti:

رأيته له جناحان يطير بهما معا ااملائكة فى الجنة

“Namubonanye amababa abiri amufasha kugurukana n’abamalaika mu ijuru.”

Ibi rero biraduhamiriza ko muri barzakh abashahidi baba bafite ubuzima naho abasigaye bose bakaba ari abapfu.

Biracyaza….

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here