BIMWE MU BITANGAZA BYABAYE MBERE  NO MU GIHE CY’IVUKA RYA FATWIMAH(as).

  1. IMANA NIYO YABWIYE INTUMWA Y’IMANA MUHAMMAD (SAWW) KO IZABYARA UMWANA W’UMUKOBWA KANDI AKABA ARIWR UZAKOMOKWAHO URUBYARO RW’INTUMWA.

Intumwa y’Imana Muhammad(saww) yabwiye Khadija(as) iti: “Malaika Jibril(as) yarambwiye ati: “Umwana uzabyara azaba ari umukobwa uzakomokaho urubyaro rwacu ruzaba rwejejwe, mu rubyaro  rwe niho hazava Abayimamu baziranenge(as)bazaba abasigire bange kandi bakazanaba abahagararizi b’Imana hano ku isi  nyuma yange ubwo nzaba ntakiriho”[1].

Igitangaza kirimo hano n’uko ubusanzwe mu myemerere y’Abarabu ndetse n’abandi bantu, bemeraga ko urubyaro rw’umubyeyi runaka rukomereza ku mwana w’umuhungu. Ariko bigeze ku ntumwa y’Imana Muhammad (saww) ndetse binatewe no kuba Imana yarashakaga kwerekana ko umukobwa wari warimwe agaciro muri icyo gihe nawe afite agaciro, Imana yabwiye intumwa Muhammad(saww) ko urubyaro rwayo ruzakomereza kuri Fatwimah Zahra(as).

Ikindi Imana yashakaga gutesha agaciro, ni abantu bahoraga abannyega intumwa y’Imana Muhammad(saww) bayita inshike, nuko Imana kugirango ibereke ko ibyo batekereza atari byo, ibwira Intumwa ko igiye kuyiha umwana w’umukobwa aho azakomokwaho n’urubyaro rw’intumwa y’Imana Muhammad(as). Igitangaje nuko Imana yahaye intumwa y’Imana Muhammad(saww) umwana w’umukobwa ngo abe ariwe uzakomokwaho urubyaro rwayo aho kumuha umwana w’umuhungu nk’uko byari bimenyerewe muri icyo gihe. Ibi Imana yabikoze kugirango ihe icyuhari n’agaciro umwana w’umukobwa wari warimwe igaciro no kwereka Abarabu n’abandi ko abana bose ari bamwe

  1. KUVUGA KWA FATWIMAH(as) AKIRI MU NDA.

Amateka avuga ko kubera ko abagore b’Abaquraishi  n’abandi bagore b’i Makka bari baranze urunuka Khadidja(as) bamuziza kuba yaranze abagabo b’abakire bene wabo maze akajya gushaka intumwa y’Imana Muhammad(saww) wari umukene ndetse akaba n’impfubyi, ibyo byatumye abo bagore bacana umubano hagati yabo nawe maze Khadidja(as) abaho yigunze wenyine. Muri uko kwigunga nibwo Imana yakoze ibitangaza maze Fatwimah(as)yari atwite atangira kujya umuganiriza akiri mu nda ye.

Ibyo bintu byashimishije Khadidja(as) ariko abanza kubihisha Intuma. Umunsi umwe intumwa yarinjiye maze yumva Khadidja(as) arimo kuganira n’umuntu, nuko intumwa ibaza Khadidja(as) iti: Uwo muntu muri kuvugana ni nde? Khadidja(as) arasubiza ati: Uwo turi kuvugana ni umwana wacu ntwite!”[2].

  1. KHADIDJA(as) YABYAJWE N’ABAGORE BAVUYE MU IJURU.

Urwango abagore b’i Makka ( Abaqurayishi) bangaga Khadidja (as) rwarakomeje biza no kugeza igihe cyo kuvuka kwa Fatwimat Zahra(sa) kigeze. Ubwo Khadidja(as) yari yumvise ko igihe cyo kubyara kigeze, yohereje umuja we amutuma ku bagore b’Abaquraishi n’abandi bagore b’i Makka ngo baze bamube hafi banamubyaze . Ariko abo bagore baramusubije bati:” Ntago twaza kukubyaza kubera ko wowe wanze kutwumvira, wanga gushaka umwe mu bagabo w’umukire twakwerekaga none ukaba waragiye gushaka impfubyi idafite icyo yimariye”. Khadidja(as) yumvise ibisubizo by’abo bagore yarababaye cyane ariheba atekereza ukuntu agiye kubyara ari wenyine biramubabaza cyane. Ubwo Khadidja(as) yari yigunze yababaye, yagiye kubona abona abagore barebare beza cyane, bambaye imyenda isa neza ishashagirana bamwicaye iruhande.

Khadidja abasaba kumwibwira maze baravuga bati:” Ndi Sarah umugore wa Ibrahim(as) , uyu ni Assia(as)umukobwa wa Muzahim umugore wa Fir’awun (Farawo), uyu ni Mariam (Maria) umukobwa wa Imran akaba nyina wa Yesu(Issa a.s), uyu ni Safura umukobwa w’intumwa y’Imana Shuaibu(as)( Hari n’ahavugwa Kulthum mushiki w’intumwa y’Imana Mussa(as). Abo bagore babwira Khadidja bati:” Tuvuye mu ijuru aho Imana itwohereje ngo tuze tugufashe tunakube hafi mu gihe urimo kubyara umwana utwite kandi tunasimbure abagore b’Abaquraishi banze kuza kugufasha”. Abo bagore bo mu ijuru bafashije Khadidja(as) kubyara, nuko abyara umwana w’umukobwa ariwe Fatwimah Zahra(as)[3].

  1. UMUCYO N’URUMURI BYAGARAGAYE MU NZU Z’I MAKKA NDETSE BINAKWIRA MU BURASIRAZUBA NO MU BURENGERAZUBA.

Fatwimatu Zahra(as) amaze kuvuka, urumuri rumuturutseho rwakwiriye Makka yose kugeza ubwo muri buri nzu yose yariri muri Makka ikwiriyemo urumuri. Urwo rumuri kandi rwanakwiriye iburasirazuba ndetse n’iburengerazuba bw’isi. Khadidja(as) abonye urwo rumuri  ndetse n’umuhumuro biri guturuka ku mwana we, yarishimye cyane asagwa n’ibyishimo bidasanzwe[4].

  1. KOZWA NO KUNYWESHWA AMAZI YA KAUTHAR NDETSE NO KWAMBIKWA IMYENDA IVUYE MU IJURU.

Fatwimah Zahra(as) amaze kuvuga yogeshejwe amazi ya Kauthar (umugezi wo mu ijuru) ndetse aranayanywa nuko yambikwa ibitambaro byera(by’umweru) bivuye mu ijuru[5].

  1. KUVUGA SHAHADATAIN AKIVUKA.

Fatwimatu Zahra(as) akivuka akiri iruhinja yavuze Shahadah agira ati:” Nta yindi Mana ibaho uretse Allah, Data(Muhammad saww) ni intumwa yayo, naho Ally Murtadha (as) akaba umusigire wa Data, Hassan na Hussein(as) bakaba abahagararizi n’abatware b’uburubyaro  rwa  Adam mu ijuru”. Nuko arangije avuga urubyaro rwe (Abaimamu) maze abaha indamutso y’amahoro[6].

  1. GUKURA BIDASANZWE.

Amateka avuga ko Fatwimah(as) yakuraga mu buryo budasanzwe kuburyo ngo atakuraga nk’uko abandi bana basanzwe bakuraga. Umunsi ku w’undi yagiraga igikuriro n’ubwenge bidasanzwe ku buryo abana bo mu kigero cye yabaruse mu gikururo no mu bwenge mu buryo butangaje.

  1. INTUMWA Y’IMANA MUHAMMAD(saww) YAMUVUGIYE ADHAN NA IQAMAT MU MATWI YOMBI.

Riwayat ituruka kuri Imamau Ally(as) ibuga ko ubwo Fatwimah(as) yari amaze kuvuka, intumwa yagiye aho yarari imuvugira Adhana mu gutwi kw’iburyo na Iqamat mu gutwi kw’ibumoso. Amateka avuga ko icyo gikorwa aribwo cyari gitangiye kikaba cyaratangiriye kuri Fatwimah(as).

Aho twabisanga:

[1] Biharul-Anwar: Umuz.16 Urup.80

[2] Dhakhairul-Aqaba: Urup.44 / Yanabiul-Mawadah: Urup.198 / Al-Wudul-Fa’iqu:Urup.314 / Biharul-An’war: Umuzingo:16 / Urup.80 / Ahqaqul-Haq:Umuzingo wa 10 urup.12.

[3] Amali cyanditswe na Suduq: Urup.475 / Khraij: 2/524.

[4] Biharul-Anwar: Umuz.16 Urup.80

[5] Biharul- Anwar: Umuz.16 Urup. 80

[6] Biharul-Anwar:16/80

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here