OMAR YIVUGIRA UKUNTU YATEYE INZU YA FATWIMAH(as)
Mu ibaruwa ndende Khalifa Omar bni Khatwab yandikiye Muawiyah bni Abu Sufiyan amubwira amakuru y’ukuntu gufata ubutegetsi muri Saqifa byagenze, ikuntu Abu Bakr yahawe baya’at ndetse n’ukuntu yateye urugo rwa Imamu Ally(as) na Fatwimah(as), yaranditse ati:
” … Ubwo nari maze gutwika urugi rw’inzu ya Fatwimah(as), nahise nshaka kwinjira mu nzu ariko Fatwimah(as) aradutangira nge n’ingabo zange atubuza kwinjira. Namukubise inkoni ku maboko ye kugeza ubwo aho nakubise hose hishushanyijeho inkoni hacika ibisebe. Kubera ububabare Fatwimah(as) yagize, yahise arira cyane atabaza mu ijwi rirenze, kugeza ubwo numvise umutima wange utangiye kugira impuhwe kuburyo naringiye gusubira inyuma nkagenda.
Ariko muri ako kanya nahise nibuka urwango umugabo we Ally bni Abi Twalib (as) yarafitiye bene wacu b’Abaquraishi(Ababangikanyamana), n’ukuntu yabishe mu ntambara ya Badri na Uhud, numva mu mutima wange haragurumanye nanirwa kwihangana nibwo nahise nkubita umugeri urugi rwikubita kuri Fatwimah(as) bituma akuramo inda y’umwana yari atwite( witwaga Muhsin). Muri ako kanya Fatwimah(as) yahise ataka cyane mu ijwi rirenga avuga ati:” Yewe data! Yewe ntumwa y’Imana! Reba uburyo abantu wasize bari kugira umukobwa wawe! Arataka cyane ati:” Yewe data reba banyiciye umwana (umwuzukuru wawe)!”.
Fatwimah(as) yahise yegama ku rukuta ararwishingikiriza nuko ndamuhirika mwigizayo mukura mu nzira maze ninjira mu nzu. Ubwo twashakaga gusohora Ally bni Abi Twalib(as) ngo tumujyane ajye kuduha baya’at, Fatwimah(as) yaranyitambitse ambuza gusohoka, nuko mukubita inshyi mu muranga no matwiye ku buryo imitako (amaherena) yari yambaye ku matwi ye yavuyeho agatakara ku butaka (kuberako aho yarafashe hari hakomeretse hacitse),…[1]
Aho twabisanga:
[1] Twabari mu gitabo cye Dalailu al- Imamah: Umuzingo. wa 2 / Biharul-Anwal: Umuz. 30 urup.293 mu gitabo cye cyacapwe vuba n’umuzingo wa 8 urup. 230 mucyacapwe kera