INKURU Y’UMUGABO WAJYANYE N’ABANDI MU RUGENDO NTIYAGARUKA.
Umunsi umwe Imamu Ally(as) yinjiye mu musigiti w’i Kuffa maze abona umusore warurimo kurira cyane abantu bamukikije bamuhoza akanga guceceka. Nuko Imamu Ally(as) aramwegera amuba ikimuriza nuko umusore aramusubiza ati:
” Yewe muyobozi w’abemera! Umucamanza namubwiye ikibazo cyange ariko uburyo agikemuyemo ntago binshimishije,none ndashaka ko ari wowe umfasha ukandenganura”. Umusore akomeza agira ati:”Data umbyara yagiye mu rugendo ajyana imitungo myinshi, ajyana n’iyi mbaga y’abantu none bo baragarutse ariko data we ntiyagarutse. Ndikubabaza amakuru ya data bakambwira ko yapfuye, nanababaza aho imitungo yari afite aho yayishyize bakambwira ko yapfuye umutungo we warashize. Ikibazo cyange nakibwiye umucamanza, nuko yumvise uguhakana no kurahira kwabo yemera kubareka ngo bigendere mu gihe mbizi neza ko data yarafite umutungo n’ibicuruzwa byinshi”.
Imamu Ally(as) acyumva ikibazo cy’uwo musore ahita ategeka ko basubirana kuri uwo mucamanza akajya gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo. Bageze imbere y’umucamanza Imamu Ally(as) aramubaza ati:” Ni gute waciye urubanza rw’aba bantu?”. Umucamanza aramusubiza ati:”Yewe muyobozi w’abemera! Uyu musore aravuga ko se yajyanye n’aba bantu ku rugendo akagenda afite imitungo myinshi ariko akaba ataragarutse. Uyu musore yabajije amakuru ya se bamubwira ko yapfuye, nuko nange mubajije niba afite gihamya y’uko yishwe cyangwa imitungo ye yanyazwe, ambwira ko ntagihamya afite. Kuberako iri tsinda ry’abantu ryahakanye byose rikanarahira nahise mbarekura”.
Imamu Ally(as) aravuga ati:” Birababaje kuba uca imanza gutyo”. Umucamanza abaza Imamu ati:” Nonese uru rubanza nari kuruca gute?”. Imamu aramusubiza ati:”Ndahiye ku Mana ko ngiye kubacira urubanza ku buryo uretse intumwa y’Imana Dawud(as) nta wundi muntu wakoresheje uburyo nk’ubwo ngiye gukoresha”. Imamu Ally(as) yahise ahamagara umusangirangendo we Qambar maze aramubwira ati:” Genda unzanire bamwe mu ngabo(mu bakoraga mu ngoro ya Imamu) zahano”. Qambar arabazana maze Imamu akajya afata umuntu umwe muri ba bantu( bajyanye na wa mugabo ku rugendo) akamushinga umwe mu ri zangabo .Imamu Ally(as) ahita ategeka za ngabo ko zipfuka amaso ya babantu maze buri wese ajyanwa kwicazwa ahantu he hihariye ku buryo uburanga bwe bwabaga bwerekeye ahari hateraniye abantu.
Imamu ahamagara umusangirangendo we witwaga Abdallah bni Abi Rafu’ah aramubwira ati:” Ujye wandika ibyo ngiye kujya mbaza buri wese muri aba bantu”. Imamu Ally(as) abwira abari bateraniye aho ati:”Nimujya mwumva mvuze takbiir namwe mujye muyivuga”. Imamu ahamagaza umuntu wambere maze aramubaza ati:” Wowe na se w’uyu musore mujya mu rugendo mwasohotse mu nzu zanyu ku wuhe munsi? Mu kuhe kwezi? Mu wuhe mwaka? Se w’uyu musore apfa mwari muri he? Apfa mwari mu nzu yande? Yishwe n’iyihe ndwara? Yishwe niki? Niba ari indwara yarayimaranye iminsi ingahe? Uwo mugabo mwa mwogeje munamwambika saa ngahe, ku wuhe munsi?Igitambaro mwa mwambitse cyari ubuhe bwoko,cyasaga gute? Mwa musengeye ku wuhe munsi, saa ngahe? Mwamushyinguye ku wuhe munsi saa ngahe?”.
Imamu amaze gusubizwa ibibazo byose yabajije uwo mugabo(uretse ko ibyo yamusubije yamubeshyaga atamubwije ukuri),ahita atora takbiir maze n’abandi bari bateraniye aho batora takbiir mu ijwi rirerire. Ba bagabo bandi kuko bari bapfutse bumvise hatowe takbiir bagirango wa mugabo wambere amennye ibanga akaba avugishije ukuri k’ukuntu byagenze byose. Imamu Ally(as) yahise ategeka ko wa mugabo wambere bongera bakamupfuka maze bakamusubiza aho bamukuye maze bakamuzanira undi wa kabiri.Umugabo wa kabiri ageze imbere ya Imamu Ally(as)bamukuraho ibyari bimupfutse maze Imamu aramubaza ati:” Ese ukeka ko ntazi ibyo mwakoreye uriya mugabo?”.
Wa mugabo kuko yari azi ko umugabo wamubanjirije yavugishije ukuri,yahise agira ubwoba maze yiyemeza kuvugisha ukuri, nibwo kubwira Imamu Ally(as) ko se w’uwo musore yishwe n’abantu bari bajyanye ariko we ntaruhare yabigizemo. Imamu akomeza kubaza buri wese muri abo bagabo uruhare rwe mu kwica se w’uwo musore naho imitungo ye yagiye, nuko buri wese agenda avuga uko byangenze banemera icyaha cyo kwica se w’uwo musore no gutwara imitungo ye,maze Imamu abategeka gutanga ikiru no kugarura imitungo yose batwaye.
Bageze ku kijyanye n’ingano y’umutungo uwo mugabo yari afite, hajemo kutumvikana hagati ya wa musore na ba bagabo kuko buri wese yavugaga ingano itandukanye n’iyundi. Imamu Ally(as) mu gukemura icyo kibazo, yakuyemo impeta ye maze anategeka ko nabo bakuramo impeta zabo maze impeta ye hamwe n’impeta zabo bose azishyira mu kintu kimwe arazivanga maze arababwira ati:” Buri wese nakoremo hano,uza gukuramo impeta yange,uwo araba avugisha ukuri,haratangwa umutungo yavuze kubera ko impeta yange niyo iza ku garagaza uvugisha ukuri”. Nuko muri abo bagabo haza kubonekamo utora impeta ya Imamu Ally(as) maze batanga ingano y’umutungo yari yavuze,urubanza rurangira gutyo.