URUPFU RWA FATWIMAH ZAHRA(as)
Fatwimah(as) yitabye Imana ku taliki ya 3/Jamadu-Thani /umwaka wa 11 Hijiriya. Hari na riwayat zindi zivuga ko Fatwimah(as) yitabye Imana taliki ya 13 /Jamadu-Awwal /11 Hijiriya,yitaba Imana hashize iminsi 95 intumwa y’Imana Muhammad(saww) itabarutse( hari nahavugwa ko hari hashize iminsi 75 intumwa itabarutse).
Fatwimah(as) warumaze iminsi itari mike arira ari mu gahinda ko kubura se, hakiyongeraho inkoni nyinshi yari yakubiswe ndetse n’inkota yari yatewe mu rubavu na Khalifa Omar bni Khatwab, ikirindi cy’inkota yakubiswe, urugi yicishijwe akanarutsindagirwaho, kumusunika no kumutura hasi, inshyi yakubiswe na Khalifa Omar bni Khatwab bikagera naho zikomeretsa amatwi ye maze imitako (amaherena) yari yambaye agatakara, gukuramo inda y’umuhungu we Muhsin n’ibindi bibi yakorewe,byatumye arwara araremba ndetse bigera n’aho yitaba Imana.
Ubwo Fatwimah(as) yumvaga ko agiye kwitaba Imana, yabwiye Asmaa bint Umais (hari naho bavuga ko yabwiye Ummu Salaam umufasha w’intumwa y’Imana)ati:” Nzanira amazi unanzanire imyenda yange”[1]. Asmaa yazanye ibyo Fatwimah(as) yari amutumye nuko Fatwimah(as) aroga(akora ghusulu) nuko yambara imyenda ye myiza araryama, maze abwira Asmaa ati:” Nsiga ngenyine ndashaka kuganira na Nyagasani umuremyi wange(ndashaka gusaba no gusingiza Imana)”. Asmaa ngo yahise asohoka mu cyumba nuko asiga Fatwimah(as) wenyine ariko aguma hafi aho aho ngo yumvaga ijwi rya Fatwimah(as) ari gusingiza Imana.
Asmaa yinjiye mu nzu buhoro buhoro nuko abona Fatwimah(as) yazamuye amaboko mu kirere ari kuvuga ati:” Nyagasani Mana yange, ku bw’ukuri kwa Muhammad Mustwafa(saww) numva nkumbuye kureba, ku bw’ukuri kw’umugabo wange Ally Murtadwa(as) n’agahinda n’akababaro aza gusigarana ubwo nza kuba musize wenyine nje iwawe, ku bwa Hassan(as) Mujtaba n’amarira ye aza ku ndirira ubwo nza kuba maze ku kwitaba, ku bwa Hussein Shahid(as) n’ikiniga n’agahinda byinshi aza gusigarana no ku bw’abakobwa bange Zainab Kubra(as) na Zainab Sughra(Ummu Kukthum)(as) n’amarira yabo, intimba n’agahinda baza gusigarana, ndagusabye ngo ugirire impuhwe abantu intumwa y’Imana Muhammad(saww) yatumweho(Ummat Muhammad saww) kuko ari wowe munyampuhwe zihebuje”.
Fatwimah(as) yabwiye Asmaa ati:” Nsiga ngenyine, numpamagara nkakwitaba umenye ko nkiri muzima ariko numpamagara sinkwitabe umenye ko nitabye Imana”. Asmaa yasohotse arira asiga Fatwimah wenyine ahagarara hafi y’urugi, nuko hashize akanya amuhamagaye yumva ntamwitabye, niko kongera guhamagara agira ati:” Yewe Fatwimah(as) mukobwa w’intumwa! Yewe Mukobwa wa Muhammad Mustwafa(saww)! Yewe Mukobwa uhagarariye abandi mu ijuru! Yewe Mukobwa wasukuweho imyanda yose! Yewe Nyina w’abahagararizi b’abasore mu ujuru! Yewe Mufasha w’umusigire w’intumwa! Yewe Fatwimah(as) mubyeyi w’Abaimamu! Yewe Fatwimah(as) yewe mukunzi w’intumwa!”.
Asmaa yinjiye mu cyumba aho Fatwimah(as) yarari, akuraho umwenda Fatwimah(as) yari yiyoroshe nuko asanga yitabye Imana. Asmaa n’amarira menshi mu gihe yararimo gusoma Fatwimah(as) yaramubwiye ati”: Yewe Fatwiamah(as)! Nuhura n’intumwa uyibwire uti:” Asmaa bint Umais arakugezaho indamutso”. Mu gihe Asmaa yararimo kurira yasohotse hanze nuko ahura na Imamu Hassan(as) na Imam Hussein(as), bamubonye arira baramubaza bati:” Yewe Asmaa! Mama wacu ari hehe?” Mu gihe Asmaa yari yacece yabuze uko yabibabwira, bahise binjira mu nzu aho Fatwimah(as) yarari basanga araryamye bamuhamagaye ntiyabitaba, bamunyeganyeje basanga yitabye Imana”.
Imamu Hassan Mujtaba(as) yahise atangira kumusoma arira cyane agira ati:” Maman mvugisha mbere y’uko roho yange imvamo!. Imam Hussein(as) nawe n’intimba n’agahinda kenshi atangira gusoma ibirenge bya Fatwimah(as) avuga ati:” Yewe maman wange nyumva! Ni umuhungu wawe Hussein(as) ! Mbere y’uko umutima wange usandara nkapfa, mvugisha kuko ndashaka kukumva uvuga!”. Asmaa yahise abwira Hassan(as) na Hussein(as) ati:” Nimugende mubwire so Imamu Ally(as) ko Fatwimah(as) yitabye Imana”.
Abana bahise basohoka biruka bagenda bavuga bati:” Ya Muhammadah= Yewe Muhammad! Ya Ahmadah = Yewe Ahmad! Kuri twe uyu munsi maman wacu yapfiriye, ni irindi tabatuka ryawe rishya!”. Abana bageze ku musigiti aho Imamu Ally(as) yarari bamubwira ko Fatwimah(as)yitabye Imana. Imamu Ally(as) acyumva iyo nkuri yahise agwa igihumure yitura hasi nuko abantu bamutera amazi arazanzamuka niko kuvuga ati:” Yewe mukobwa w’intumwa y’Imana Muhammad(saww)! Ko unsize ariwowe wambaga hafi mu bikomeye ukamfasha gutuza no kubyihanganira,nyuma yawe ni nde uzamba hafi nk’uko wambaga hafi !?”[2].
Aho mwabisanga:
[1] Wafat Fatwimatu-Zahra: Urup.77
[2] Wafat Fatwimatu-Zahra: Urup.78