IBIMENYETSO BYO KURANGIRA KW’ISI
Uwitwa al-Asbaghu mwene Nubatat abikuye ku muyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam ) yavuze ko yumvishe avuga ngo:
يَظْهَرُ فِي آخِرِ اَلزَّمَانِ وَ اِقْتِرَابِ اَلسَّاعَةِ وَ هُوَ شَرُّ اَلْأَزْمِنَةِ نِسْوَةٌ كَاشِفَاتٌ عَارِيَاتٌ مُتَبَرِّجَاتٌ مِنَ اَلدِّينِ دَاخِلاَتٌ فِي اَلْفِتَنِ مَائِلاَتٌ إِلَى اَلشَّهَوَاتِ مُسْرِعَاتٌ إِلَى اَللَّذَّاتِ مُسْتَحِلاَّتٌ لِلْمُحَرَّمَاتِ فِي جَهَنَّمَ خَالِدَاتٌ
“Mu bihe bya nyuma by’isi no mu bizaba byegereye umunsi w’imperuka, ni byo bihe bizaba ari bibi kurusha ibindi.
Hazagaragara ab’igitsina gore bazaba batakikwiza, bambara ubusa, idini barayiteye umugongo ahubwo barinjiye muri fitna, baratwawe n’irari, bikundira ibyo babona bibashimishije gusa, n’ibyaziririjwe n’Imana bo barabiziruye. Abo bazaba mu muriro ubuziraherezo”.
📚Man laa yahdhuruh al faqiih, Umz 3 Urp 390